Muhanga: Bwana Minani yiyahuye nyuma yo kwica umugore we akoresheje ishoka

6,545
Kwibuka30

Umugabo witwa Minani Theogene w’Imyaka 48 wo mu Mudugudu wa Cyarutare , Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga w’Akarere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we witwa Mujawamaliya Seraphine amukubise ishoka, na we agahita yimanika mu mugozi mu ruganiriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Nteziyaremye Germain, yahamije iby’aya makuru y’urupfu rw’aba babyeyi bombi rwamenyekanye saa moya n’iminota 20 z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira.

Amakuru yamenyekanye ubwo abana babo bari bavuye kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo bagasanga ababyeyi bombi bashizemo umwuka.

Kwibuka30

Gitifu Nteziyaremye yagize ati: “Ni byo turakeka ko uyu mugabo Minani yaba yishe umugore we kuko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko yamukubise ishoka, tukaba twabimenye ari uko abana batabaje nyuma yo kuva kuvoma bagasanga nyina ubabyara aryamye mu mbuga atwikirijwe amakoma iruhande rwe hari ishoka bikekwa ko yicishijwe, binjiye mu nzu basanga  na se amanitse mu ruganiriro (Salon)”.

Akomeza avuga ko bataramenya icyatumye uru rupfu rwa bombi rubaho, gusa agasaba abaturage kugira amakenga bakirinda kandi bakarinda abandi amakimbirane mu miryango kuko ari yo ashobora gutuma ababanaga bicana cyangwa bagakomeretsanya.

Yongeyeho ko Inzego z’umutekano zikimara kubimenya zafashe umwanzuro wo kohereza iyi mirambo yombi ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma hamenyekane neza icyateye uru rupfu.

Uyu muryango usize abana babiri, umukobwa w’imyaka 18 n’umuhungu w’imyaka 14, ari na bo batanze amakuru bakimara gusanga ababyeyi babo bombi bashizemo umwuka.

Gusa inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere babanje kujya kuganiriza abaturage, babagira inama zo kwirinda amakimbirane mu miryango no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari imiryango itameranye neza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.