Nibura abasivili 22 bishwe, abandi 10 barashimutwa mu bitero byagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa ADF mu bice umunani byo muri Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi bitero byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu gace ka Babila-Teturi, muri Sheferi ya Babila-Babombi, nk’uko byatangajwe n’imiryango ikurikirana ibibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu muri ako karere.
Amakuru yatanzwe n’itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano mu Muryango APDEF Mambasa agaragaza ko ibitero byibasiye imidugudu ya Kangwayi, Misele, Mingazi, Mambaka, Mayi ya Primus, Dongoma, Sukisa na Mabangibangi.
Uretse abantu 22 bishwe n’abandi 10 bashimuswe, hari umuturage umwe wakomeretse, moto ebyiri zirashya, naho amazu atanu aratwikwa.
Umuyobozi w’itsinda ry’abakurikiranira hafi ibibazo by’abaturage muri Mambasa, Rams Malikidogo, yavuze ko imibare yatangajwe ikiri iy’agateganyo, kuko hari uduce tutarabasha kugerwamo kubera umutekano muke. Hari kandi abantu bakomeje kuburirwa irengero, ku buryo umubare w’abahitanywe n’ibi bitero ushobora kwiyongera.
Uyu muryango wasabye abaturage bo mu duce twa Luhindi, Kanyotha, Bumaere, Paseleku, Wamba n’utundi twegeranye kugira amakenga, kuko amakuru yabo agaragaza ko abarwanyi bakekwaho ibi bitero bashobora kuba bakiri muri ako gace.
Wanasabye inzego z’umutekano kongera kunoza uburyo zikurikirana imitwe yitwaje intwaro, zigashyira imbere kurinda abasivili no gukumira ibindi bitero.
Ibi bitero byongeye guteza impungenge ku mutekano wo muri Ituri, ahakomeje kugaragara ibikorwa by’umutwe wa ADF umaze igihe ugaba ibitero ku baturage.
ADF ni umutwe witwaje intwaro watangiriye muri Uganda, nyuma ukorera mu bice byo mu burasirazuba bwa Congo. Mu 2019, uyu mutwe watangaje ko wiyunze na Leta ya Kiyisilamu (Islamic State).
Nubwo ingabo za Congo n’iza Uganda zimaze igihe zikorana mu bikorwa byo kuwurwanya, ibitero byibasira abaturage bikomeje kugaragara muri aka karere.
(Habimana Ramadhani/ Indorerwamo.com)