Uburusiya na Ukraine byagabye ibitero by’indege zitagira abapilote ku murwa mukuru wa buri gihugu mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu gihe ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati y’ibihugu byombi bikomeje, ariko bitaragera ku mwanzuro ku bibazo bikomeye bibitandukanya.
Mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, igitero cy’indege itagira umupilote cyibasiye inyubako y’amagorofa icyenda mu gace ka Solomyanskyi, gihitana umugore umwe abandi batanu barakomereka. Umuyobozi w’uyu mujyi, Vitali Klitschko, yatangaje ko icyo gitero cyateje inkongi y’umuriro muri iyo nyubako.
Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya yatangaje ko yagabye ibitero bikomeye ku bikorwa remezo bya gisirikare bya Ukraine, birimo uruganda rukora ibisasu bya misile i Kyiv, ahateranyirizwa indege zitagira abapilote n’ahakorerwa ibikomoka kuri peteroli ikoreshwa mu misile. Uruhande rwa Ukraine na rwo rwatangaje ko ibitero by’Uburusiya byangije ibikorwa remezo by’ingufu n’iby’abaturage mu tundi duce tw’igihugu.
Ku ruhande rw’Uburusiya, Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko ingabo zirinda ikirere zahanuye indege eshanu zitagira abapilote zari zerekeje muri uwo murwa mukuru. Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya yo yatangaje ko indege 71 z’Ub Ukraine zahanuwe mu bice bitandukanye by’igihugu mu ijoro rimwe.
Ibi bitero byabaye nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro byahuje intumwa z’Uburusiya na Ukraine i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byasojwe ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, bihagarikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo ibyo biganiro byagejeje impande zombi ku bwumvikane ku ihanahana ry’imfungwa ku bwinshi, ntibyatanze umwanzuro ku bibazo by’ingenzi birimo kugenzura ubutaka Ukraine yigaruriwe n’Uburusiya n’umutekano w’iki gihugu nyuma y’intambara.
Nyuma y’ibyo biganiro, intumwa za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, zirimo Steve Witkoff na Jared Kushner, zagiye i Moscow guhura na Perezida Vladimir Putin kugira ngo zishakire umuti w’izi nzitizi. Zari ziteganyije gukomereza i Dublin muri Ireland guhura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.
Perezida Zelenskyy yavuze ko hakiri icyizere cyo kugera ku mwanzuro w’amahoro mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, ariko ashimangira ko Ukraine idashobora kwemera gutanga ibice by’ubutaka bwayo byigaruriwe n’Uburusiya.
Intambara hagati y’ibi bihugu yatangiye ku mugaragaro ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo Uburusiya bwatangizaga igitero kinini kuri Ukraine.
(Habimana Ramadhani/ lndorerwamo.com)