Rulindo: Umusore akurikiranyweho kwica Se bapfuye 1500 Frw

Gilbert Silvapoxy
By
Gilbert Silvapoxy
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the...
1 Min Read

Umusore wo mu mudugudu wa Gashana, Akagali ka Busoro mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo akurikiranyweho kwica Se bapfuye 1500 Frw.

Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo, ahagana mu ma saa Yine. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Jean Damour Manirafasha yataganje ko uru rupfu rwabanjirijwe n’intonganya hagati y’umwana n’umubyeyi we, aho umwana ngo yishyuzaga Se 1500 Frw.

Ati :“Ni amafaranga y’umubyizi 1500 umwana yishyuzaga Se, aho uyu musore avuga ko yari yarakoze mu murima wa Se w’icyayi. Aha rero ngo ni ho umwana yaje kugira uburakari bwinshi maze afata umuhoro yirukankana Se umubyara aramutema”.

Amakuru yatanzwe n’abaturage bari bahari bavuze ko muri izo ntonganya umusaza n’umwana we babanje gucyocyorana kuko ngo bari banasanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba uyu musaza yahoraga abwira umwana ko atari uwe.

Uyu ukekwaho kwica Se yahise atabwa muri yombi yombi ashyikirizwa sitasiyo ya police ya Buyoga.

Ubuyobozi bw’uyu murenge busaba abaturage kutihererana amakimbirane nk’aya aba ashobora kubyara urupfu ,ahubwo bakagaragariza ubuyobozi ibibazo bigashakirwa umuti mu mahoro.

src:Umuryango

Share This Article
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the community. Through teaching and journalism, I aspire to inform, educate, inspire, and contribute to positive change in society. I am committed to integrity, responsibility, teamwork, and continuous personal and professional development. Contact with us on Whatsapp: 0788820730
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *