MU IJAMBO RIMWE WIZKID YASOBANUYE UKO 2023 YAMUGENDEYE ATANGAZA N’ICYO YIFUZA MURI 2024

2,635
Kwibuka30

Wizkid yakoresheje ijambo rimwe risobanura uko umwaka ushize wagenze anavuga icyo yifuza muri uyu mwaka utangiye.

Ayodeji Balogun, umuhanzi w’umunya Nijeriya wanatwaye igihembo gikomeye ku isi cya Grammy award, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko 2023 yamubereye mbi muburyo atabisobanura.

Kwibuka30

Yakoresheje ijambo rimenyerewe mu rubyiruko hariya muri Nijeriya ryitwa Sledge risobanuye kugorwa n’ubuzima, kugira ihungabana ryo mumutwe n’uruhurirane rw’ibibazo umuntu aba atateguye.

N’ubwo ntakindi yavuze kirenze ibyo yatangaje, abenshi bamenye ko yaje no gupfusha umubyeyi we mu kwezi kwa munani akaba(Wizkid) yaratangaje ko aribwo buribwe bwa mbere yahuye nabwo mu buzima.

N’ubwo 2023 yamubereye mbi, ntibyatumye mu kuboza uyu muhanzi w’imyaka 33 adasohora umuzingo muto w’indirimbo ibizwi nka EP akaba ariyo iriho indirimbo abantu bakomeje kumva

Leave A Reply

Your email address will not be published.