Muhanga:Kubera imvura Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga, Ngororero,Mukamira.

9,330
Kwibuka30

Nyuma y’amatangazo ya Rwanda Meteo yaburiraga abanyarwanda ko muri iyi minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Mata hazakomeza kugwa imvura nyinshi, bigaragara ko batibeshye kuko hamaze iminsi igwa ubutaruhuka, kugeza n’aho imwe mu mihanda ifungwa.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abanyarwanda ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye, amazi y’umugezi wa Nyabarongo akaba yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, kuri ubu ukaba utari nyabagendwa.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, polisi y’u Rwanda yagize, iti:”Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu”. kubera ko amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.

Kwibuka30

Polisi yakomeje igira, iti:’‘Turakomeza kubamenyesha uko amazi agabanuka kugira ngo urujya n’uruza rukomeze”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.