Abarundi bahungiye mu Rwanda banze intashyo za Perezida Ndayishimiye

6,752
Kwibuka30

Kuri uyu wa Kabiri, itsinda ryoherejwe na Guverinoma y’u Burundi mu gushishikariza Abarundi bahungiye mu Rwanda gutahuka ku bushake, ryasuye Inkambi ya Mahama kuri ubu icumbikiye Abarundi barenga 39,000 bahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015.

Hivugwa ko iryo tsinda ritahawe ikaze nk’uko byari byitezwe na bamwe mu Barundi bamaze imyaka irenga 7 bavuye mu byabo, kuko banze kwakira intashyo za Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye bagejejweho na Lt Gen. André Ndayambaje, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Burundi.

Lt. Gen. Ndayambaje ari na we uyoboye iryo tsinda, yabahaye intashyo za Perezida Ndayishimiye aho kuzakira bahita bavuza induru basakuza cyane, aho bamwe bumvikanye bavuga bati: “Ntidukeneye ko atwifuriza amahoro…”

Bivugwa koi zo mpunzi zari zanateguye imyigaragambyo yo kwamagana abo bashyitsi, ariko uwo mugambi uburizwamo; nyuma yo kumva intashyo harimo uwagize ati: “Ntabwo twagize amahirwe yo kwandika ku byapa byacu twigaragambya. Icyakora, tuzababaza aho impunzi ziciwe i Kirundo zashyizwe nyuma yo gutahuka”.

Nubwo bamwe muri bo bariye karungu bavuga ko bagifite impungenge zo gutahuka, intumwa za Leta y’u Burundi ziri mu Rwanda guhera ku wa Mbere zivuga ko zizanye ubutumwa bw’ihumure kandi Guverinoma y’u  Burundi yifuza ko bava mu buhungiro bagasubira mu byabo.

Lt. Gen. Ndayambaje yagize ati: “Icyo dushaka ni uguhura n’abari mu buhungiro bose tukabagezaho ubutumwa bwa Guverinoma y’u Burundi bw’uko bwakwiye kugaruuka imuhira bagafatanya na bagenzi babo kwiyubakira Igihugu.”

Kwibuka30

Iryo tsinda rryahuye n’impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama, nyuma yo guhura n’abahagarariye impunzi zituye mu mijyi yo mu Rwanda bakiriye neza intashyo ze Perezida wabo n’ubutumwa bubashishikariza gutahuka.

Ikinyamakuru SoS Media Burundi, cyatangaje ko inkuru yahinduye isura ubwo abari i Mahama bangaga kwakira intashyo za Perezida, bisa n’aho hariamakuru bikekwa ko ari impuha bakira aturutse mu gihugu cyabo.

Lt. Gen Ndayambaje, avuga ku gituma bamwe binangiye badashaka gutahuka, yagize ati: “Zimwe mu mpungenge zihari ni uko abahunze batibonera ibiri mu gihugu, bityo rimwe na rimwe bakabona amakuru abayobya.”

Mu mwaka wa 2015, ni bwo Abarundi basaga 80,000 bahungiye mu Rwanda mu gihe umutekano muke wavuzaga ubuhuha mu gihugu cyabo kubera Umusirikare Mukuru wagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Nkurunziza Petero.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko Abarundi baba mu Nkambi ya Mahama biyongereyeho abacumbitse mu mijyi itandukanye y’u Rwanda bose hamwe basaga 50,000. Aba na bo babarirwa mu basaga 200,000 bahungiye mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Karere.

(Src:Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.