Cameroune: Abatekamutwe bibasiye ministre Dodo bamutwara numero ye ya Terefone

8,828
Kwibuka30

Abatekamutwe bo mu gihugu cya Cameroune bibasiye ministre w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bamutwara numero ye ya terefoni.

Abatekamutwe bo mu gihugu cya Cameroune batekeye umutwe Bwana Gabriel Dodo usanzwe ayobora ministeri y’ubucukuzi bw’;amabuye y’agaciro muri icyo gihugu, bamutwarira numero ye ya terefoni batangira guhamagara abantu mu mazina ye, Bwana Dodo Gabriel yahise yihutira kumenyekanisha iby’aka gahomamunwa, abantu bose afitiye numero ye, asaba abo baziranye kuza kwigengesera mu gihe hagira ubusaba amafaranga mu izina rye.

Kwibuka30

Uyu mugabo yavuze ko iki kibazo yahise agishyikiriza inzego z’umutekano, ku buryo mu gihe kidatinze araza gusubirana nimero ye ya telefone.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abatekamutwe bo muri Cameroon atari ubwa mbere bahangara umuntu w’icyubahiro nk’uyu, kuko mu bihe bitandukanye abaminisitiri bagiye bibasirwa na ba rusahurira mu nduru bafunguraga konti ku mbuga nkoranyambaga babiyitiriye, kugira ngo babone uko bacucura abantu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.