Sudani y’Epfo yongeye gusubika amatora rusange yari ateganyijwe ku wa 22 Ukuboza 2026, iyimurira ku wa 11 Gashyantare 2027, nk’uko bigaragara muri gahunda nshya yatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu.
Aya matora azaba arimo gutora Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ni amatora ya mbere rusange igihugu cyari giteganyije kuva cyabona ubwigenge mu 2011, ariko amaze gusubikwa inshuro nyinshi, zirimo izo mu 2022 no mu 2024.
Komisiyo y’Amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwiyandikisha ku bazatora cyatangiye ku wa 14 Ugushyingo 2026, kikaba giteganyijwe kurangira ku wa 28 Ugushyingo. Iki gikorwa kiri kubera mu bigo 3,161 biri mu ntara 10 n’uturere dutatu twihariye tugize igihugu.
Nyuma yo kwiyandikisha, Komisiyo iteganya gutangaza urutonde rw’agateganyo rw’abazatora ku wa 29 Ugushyingo 2026.
Ku bijyanye n’impamvu yo gusubika amatora, Komisiyo yavuze ko hakenewe igihe cy’inyongera cyo gutegura neza ibikorwa by’amatora, birimo kugeza ibikoresho byo kwandikisha abatora aho bizakorerwa, gushyiraho ibigo byo kwandikishirizamo no gutegura ibindi bijyanye n’imigendekere y’amatora.
Icyakora, ibibazo by’umutekano muke, amacakubiri ya politiki n’ubushobozi bw’amafaranga nabyo bikomeje kugarukwaho nk’imbogamizi zishobora kugira ingaruka ku matora.
Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge kuri Sudani mu mwaka wa 2011. Kuva mu 2013 kugeza mu 2018, iki gihugu cyabayemo intambara hagati y’ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir n’izari inyuma ya Riek Machar, yasize ihitanye abantu benshi.
Nubwo mu 2018 impande zombi zasinyanye amasezerano y’amahoro, umutekano n’imibanire ya politiki bikomeje kuba bimwe mu bibazo byugarije igihugu.
(Habimana Ramadhani | lndorerwamo.com)
ReplyForward