Russia-Ukraine: Habayeho guhanahana infungwa z’intambara

1,922
Kwibuka30

Ukraine n’Uburusiya byaguranye amagana y’imfungwa z’intambara mu cyo abategetsi i Kyiv bavuze ko ari ko kugurana kunini cyane kubayeho muri iyi ntambara.

Ukraine yavuze ko imfungwa 230, zirimo abasirikare, barekuwe bava aho bari barafungiwe n’Uburusiya.

Mu igurana, imfungwa 248 z’Abarusiya nazo zarekuwe na Ukraine, mu bwumvikane bwagezweho bahujwe na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Niko kugurana kunini kubayeho kw’imfungwa kuva muri Kanama(8).

Perezida Volodymyr Zelensky yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Abantu bacu bari imuhira. Uyu munsi twacyuye abarwanyi barenga 200 n’abasivile bari baboshywe n’Uburusiya.”

Mu itangazo, Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ibiganiro byari “bigoye”.

Ibi bihugu byombi bimaze kugurana imfungwa inshuro nyinshi kuva Uburusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare(2) 2022, gusa mu kwezi gushize umutegetsi wa Ukraine yavuze ko buriya bwumvikane bwatinze kubera “impamvu bwite” z’Uburusiya.

Kwibuka30

Amashusho yerekana kurekurwa kw’imfungwa yatangajwe n’abategetsi b’impande zombi. Video yasohowe na Moscow yerekana bamwe mu Barusiya barekuwe bishimye baseka bari mu modoka ya bus.

Ukraine ivuga ko abasirikare bayo barekuwe barimo barindwi barwaniye ku kirwa cya Snake Island, ikirwa cy’ibitare byinshi kiri mu nyanja y’umukara.

Snake Island yabaye ikirango cyo kwihagararaho kwa Ukraine ubwo hari hashize amasaha Uburusiya buteye, ibirindiro by’abarinda umupaka waho byanze kumanika intwaro imbere y’ubwato rutura bw’intambara Mosvka bw’Uburusiya.

Abandi barekuwe barimo abarinzi b’i Chernobyl n’abasirikare bafashwe mu mirwano karundura yabereye ku ruganda rw’ibyuma Azovstal mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol.

Mu barekuwe harimo abasivile batandatu, nk’uko Kyiv ibivuga.

Impande zombi zashimye Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu ku kubahuza bakagera kuri uku kumvikana.

Mu kwezi gushize, Ukraine yavuze ko yarekuye abantu 2,598 bari bafunzwe n’Uburusiya mu kugurana kugera kuri 48 kwabaye.

Bamwe mu mfungwa z’intambara za Ukraine barekuwe mbere bavuze ko bafunze bakorewe iyicarubozo ririmo gukubitwa no gukubitishwa amashanyarazi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.