U Rwanda na Oman byiyemeje gufungura Ambasade muri buri gihugu no gukomeza kwagura ubutwererane

Ubwanditsi
2 Min Read

Muscat, Oman – U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byafashe umwanzuro wo gufungura ambasade z’aba rezida muri Kigali no mu murwa mukuru wa Oman, Muscat, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano wa dipolomasi, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Ibi byemezo byafatiwe mu ruzinduko rw’akazi rwa Perezida Paul Kagame rwamaze iminsi ibiri muri Oman, rwasojwe kuri uyu wa Kabiri.

Aya masezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Sultan Haitham bin Tarik uyobora Ubwami bwa Oman, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo kongera imikoranire mu nzego zitandukanye zifatiye runini iterambere ry’ibihugu byombi.

Mu byemeranyijweho harimo kandi ishyirwaho rya Komisiyo Ihuriweho n’Inama y’Abacuruzi b’ibihugu byombi, bizajya bikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubucuruzi n’ishoramari.

Ibihugu byombi byagaragaje ko byifuza gukomeza ubufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, itumanaho, serivisi z’imari n’amabanki, ndetse n’ibikorwa bya logistique.

Muri uru ruzinduko hanashyizweho umukono ku masezerano yorohereza abafite pasiporo za dipolomasi n’iz’akazi kujya mu bihugu byombi badasabwe visa, ndetse n’andi masezerano agamije kwirinda gusoresha kabiri ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Andi masezerano yasinywe akubiyemo ubufatanye mu buhinzi, guteza imbere ishoramari, iterambere rya za dry ports n’ibindi bikorwa bya logistique, ubujyanama bwa dipolomasi, umurimo ndetse n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Abasesenguzi babona ko gufungura ambasade muri buri gihugu bizoroshya itumanaho n’ubufatanye hagati ya Kigali na Muscat, bikanatanga umusaruro mu kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Kugeza ubu, Oman yari ihagarariwe mu Rwanda binyuze kuri ambasade yayo i Nairobi muri Kenya, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe muri Oman binyuze kuri ambasade yarwo i Cairo mu Misiri.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman rubaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe ugenda utera imbere, cyane cyane nyuma y’itangizwa ry’indege zitaziguye hagati ya Kigali na Muscat ndetse n’amasezerano menshi y’ubufatanye yasinywe mu mezi ashize.

Iyi ntambwe nshya ifatwa nk’izatuma u Rwanda na Oman birushaho gukaza umubano wa dipolomasi n’ubukungu, bikanafungura amarembo mashya y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’Ibihugu by’Abarabu byo mu Kigobe.

Image

Bamwe mu baherekeje Perezida Kagame

Image

Perezida Kagame na Mugenzi we wa Oman

(Indorerwamo.com)

Share This Article