Uganda: Umuhungu wa Gen Muhoozi yinjiye mu ngabo za UPDF

Ubwanditsi
2 Min Read

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu wa Gen Muhoozi Kainerugaba uyobora Ingabo za Uganda (UPDF), yashyizwe ku mugaragaro mu rwego rw’abofisiye b’izi ngabo, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

Uyu musore yahawe iri peti rya Sous Lieutenant ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Uganda, Uganda Military Academy i Kabamba, mu Karere ka Mubende, mu muhango wari uyobowe na sekuru akaba na perezida wa Uganda Bwana Yoweri Kaguta Museveni.

Ruhamya yari kumwe na Andrew Bakira Ruyondo, undi Munya-Uganda barangirije amasomo rimwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst riri mu Bwongereza, muri Kanama 2026.

Usibye Perezida Yoweli Kaguta Museveni wari uyoboye akarasisi, uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda, imiryango y’abasirikare bashya n’abandi banyacyubahiro batandukanye bo muri icyo gihugu.

May be an image of one or more people
Ruhamya yinjiye mu ba Officers muri UPDF

Ruhamya ari kunyuza ikirenge mu cya se

Ruhamya Kainerugaba ni umuhungu wa Gen Muhoozi Kainerugaba, uyu nawe akaba ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, se na we yize muri Royal Military Academy Sandhurst, aho yarangirije amasomo ya gisirikare mu mwaka wa 2000.

Ruhamya na we yahigiye ubumenyi bw’imiyoborere ya gisirikare, amayeri y’urugamba, igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare n’uburyo bwo kuyobora abasirikare mu bihe bitandukanye.

Yarangije aya masomo mu ntangiriro za Kanama 2026, mu muhango witwa Sovereign’s Parade, usozwa no gushyira abarangije mu rwego rw’abofisiye.

Mu gihe umuhungu we yarangizaga amasomo, Gen Muhoozi yari mu Bwongereza, aho yari yitabiriye uwo muhango. Ibi byagaragaje ko bombi banyuze mu ishuri rimwe rya gisirikare, nubwo barangije mu bihe bitandukanye.

Perezida Museveni yishimiye abofisiye bashya

Muri Kanama 2026, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari yashimiye Ruhamya Kainerugaba na Andrew Bakira Ruyondo nyuma yo gusoza amasomo yabo muri Sandhurst, avuga ko yishimiye kubona umwuzukuru we yinjiye mu muryango mugari w’Ingabo za Uganda.

Royal Military Academy Sandhurst ni rimwe mu mashuri azwi cyane mu gutegura abayobozi b’igisirikare, rikaba ryakira n’abanyeshuri baturuka mu bindi bihugu. Amasomo y’abazaba abofisiye abategurira inshingano zo kuyobora abandi basirikare no gufata ibyemezo mu bikorwa bya gisirikare.

Ruhamya ashyizwe mu rwego rw’abofisiye ba UPDF mu gihe se, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kuyobora izi ngabo, naho sekuru, Perezida Museveni, akaba ari Umugaba w’Ikirenga wazo.

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people
Akarasisi k’abasirikare ba Uganda babaye aba oficiers
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *