Iran ivuga ko yahanuye indege ya gisirikare ya Amerika yari iciye hejuru y’inzira ya Hormuz. Ni ibyemezwa n’igisirikare cya Iran gishinzwe kurinda impinduramatwara ya Kisilamu (IRGC) cyemeza ko iyo ndege cyahanuye ari drone ihenze yo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper.

Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta ya Iran, IRIB, avuga ko iyo ndege yahanuwe na sisitemu igezweho yo kwirinda ibitero byo mu kirere ikoreshwa na ziriya ngabo zifite ishami rishinzwe kurinda ikirere.
MQ-9 Reaper Iran yahanuriye hejuru ya Hormuz ni imwe mu ndege zitagira umupilote zifite ubushobozi bwo kugenzura ibibera ku rugamba no kuhagaba ibitero.
Igira ubushobozi bwo kuguruka igihe kirekire, kugenzura ahantu hanini no gukora ubutasi, ariko ishobora kugaragara kuri radari bitewe n’ubwoko bwa radari, ubutumburuke igurukiraho n’imiterere y’ikirere.
Indege MQ-9 Reaper irahenze cyane kuko igura hagati ya miliyoni $30 na miliyoni $50, ikaba imwe mu ndege zikorwa n’ikigo General Atomics.
Ni indege ya gisirikare itagira umupilote uyicaramo, igenzurwa n’abakozi bari ku butaka cyangwa bakoresheje itumanaho ry’ibyogajuru.
Igira uburebure bwa metero 11 n’ubugari bw’amababa bwa metero hafi 20.
Abazi ibyayo bavuga ko ishobora kuguruka ku butumburuke bwa metero 15 240, bivuze ko ari kilometero 15, ikagira ubushobozi bwo kwihuta bwa kilometero 370 ku isaha.
Ifite camera n’ibyuma by’ikoranabuhanga bishobora gufasha mu butasi, kandi ishobora gutwara misile ziyoborwa mu buryo bw’ikoranabuhanga zikaraswa ku mwanzi.
Ihanurwa ite?
Nubwo MQ-9 Reaper ishobora kuguruka mu butumburuke bwa kilometero zirenga 15, ntibivuze ko itagaragara kuri radari.
Ubushobozi bwo kuyibona bushingira ku bwoko bwa radari, intera iri hagati yayo na radari, imiterere y’indege n’uburyo urwego rwo kwirinda ibitero byo mu kirere rwayo rukora.
Iran kuri iyi ngingo, ivuga ko yakoresheje uburyo bugezweho bwo kwirinda ibitero byo mu kirere kugira ngo ihanure iyo ndege.
Nta makuru afatika asobanura ubwoko bwa misile yakoreshejwe mu guhanura iriya ndege aratangazwa, kandi nta makuru y’ubutumburuke iyo ndege yari iriho, cyangwa radari yabanje kuyibona aramenyekana.
Ni iki guhanura iyi ndege byaba bisobanuye ku ntambara Iran ihanganyemo na America?
Nibimara kwemezwa mu buryo budasubirwaho ko Iran yahanuye MQ-9 Reaper, biraba bigaragaje ko igisirikare cyayo gifite ubushobozi buhambaye bwo guhanura indege zikomeye za America zirimo na MQ 9 Reaper.
Ikindi ni uko agaciro k’iyo ndege katagarukira ku giciro cyayo gusa, ahubwo karaguka kakagera ku bikoresho by’ubutasi yari itwaye, amakuru yari imaze gukusanya n’igihombo gishobora guterwa no gutakaza ubushobozi yari ifite mu kuzasohoza ubutumwa mu gihe kizaza.
Kugeza ubu, ingabo za America ntiziragira icyo zitangaza ku byo Iran ivuga ku ndege yazo.
America niyemeza ko ibyo byabaye, ishobora no kuzatangaza ko izihorera mu buryo bukomeye mu gihe kiri imbere.