#Covid-19: Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye Abarwayi 10 ba Coronavirus ku munsi umwe, babaye 70

10,713
Kwibuka30

Imibare y’abarwayi ba Coronavirus ikomeje kuzamuka, uyu munsi hagaragaye abandi 10, bose hamwe babaye 70 mu gihe cy’ibyumweru 2 gusa

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda imaze gushyira hanze indi mibare mishya y’abarwayi ba Covid-19, kuri uyu wa 29/3 abantu 10 basanzwemo Coronavirus byuzuza umubare w’abantu 70 mu gihugu cyose. Ni ubwa mbere habonekeye umubare munini icyarimwe kuva umuntu wa mbere mu Rwanda asanzwemo ubwandu bw’agakoko ko mu bwoko bwa Corona.

Ministeri yatangaje ko muri abo 10, batandatu bose baje bava mu gihugu cya Dubai bahita bashyirwa mu kato, abandi 2 bakaba baraturutse muri Afrika y’epfo, undi umwe akaba yari aturutse mu gihugu cya Nigeria, undi umwe akaba yaragiye akora ingendo zitandukanye mu Karere k’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba.

Kwibuka30

Mu ijambo prezida wa Repubulika aherutse kugenera Abanyarwanda ku kibazo cya Covid-19, yavuze ko imibare izakomeza kwiyongera kubera ko hakiriho indi mibare y’abantu bagiye bahura n’abanduye bakiriho barapimwa ngo basuzumwe. Kugeza ubu kandi, abariho bagaragazwa na ministeri y’ubuzima Abenshi ni abagiye bashyirwa mu kato nyuma yo guturuka mu bihugu byo hanze bikekwa ko bifite abarwayi ba Covid-19.

Nta mpamvu yo gucika intege no kugira ubwoba

Nubwo koko umubare w’abarwayi uri kugenda wiyongera, nta mpamvu yo gucika intege, ku rundi ruhande ni amahirwe kubera ko abarwayi bari kugenda bagaragara bakuwe na none mu bari mu kato, ibyo biratanga amahirwe kubera ko bahita bakurikiranwa n’abaganga kandu hakaba hari amahirwe yuko bazakira kubera ko ibikiresho bibavura n’ibibongerera umwuka bihari.

Mu ijambo Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yavuze, yasabye abantu bose bumva ko bafite ibinenyetso kwihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo bakurikiranwe vuba na bwangu kuko iyo uvuwe kare ikizere cyo gukira kiba ari kinshi na none. Kuba rero umubare w’abarwayi uri kuba mwinshi ntibikwiye kuba igikuba mu Banyarwanda.

Ministeri yakomeje gusaba Abanyarwanda gukaza ingamba zijyanye no gukumira kino cyorezo hubahirizwa amabwiriza yose yatanzwe.

#gumamurugo#

Leave A Reply

Your email address will not be published.