Geoges Bizos waburaniye Nelson Mandela ni muntu ki?

7,598
Kwibuka30
Human rights lawyer George Bizos dies

Georges Bizos waburaniye Nyakwigendera Nelson Mandela yari umwe mu banyamategeko bakomeye mu gihugu cya Afrika y’epfo

George Bizos yavukiye mu Bugereki ariko ajya muri Afurika y’epfo afite imyaka 13 ari impunzi ahunze intambara ya kabiri y’isi.

Mbere yo kwerekeza muri Afurika y’epfo, we na se bafashije abasirikare barindwi ba New Zealand (Nouvelle-Zélande) guhunga Ubugereki bwari bwigaruriwe n’ingabo z’Ubudage.

Yamaze igihe kirekire yarataye ishuri ahubwo akora mu iduka ry’ibicuruzwa byo mu Bugereki, nyuma yo kugera i Johannesburg nta Cyongereza azi.

Kwibuka30

Nyuma yaje kwiga amategeko kuri Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’epfo, mbere yuko yemerwa mu rugaga rw’abunganizi mu mategeko rw’i Johannesburg.

Ubwo ubutegetsi bw’ivanguramoko n’iheza bwa ba nyamucye b’abazungu bwa ‘apartheid’ bwari burangiye, Bwana Bizos yafashije mu kwandika itegekonshinga rishya ry’Afurika y’epfo.

Mu kanama kagamije kugera ku kuri n’ubwiyunge, yanunganiye mu mategeko imiryango y’impirimbanyi zarwanyije ‘apartheid’ zishwe muri icyo gihe.

Muri rumwe mu manza za nyuma zikomeye yaburanye, yatumye leta yishyura impozamarira imiryango y’abacukuzi 34 b’amabuye y’agaciro bishwe barashwe na polisi y’Afurika y’epfo mu 2012 bigaragambiriza imishahara, mu bwicanyi bw’i Marikana.

Legendary': Prominent human rights lawyer George Bizos dies | News | Al  Jazeera
Leave A Reply

Your email address will not be published.