REB imaze gushyira hanze amanota ikora n’impinduka ku ngengabihe yo gutangira amashuri

8,852
Kwibuka30

Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda REB kimaze gushyira hanze amanota y’abanyeshuri basoza abanza, ay’icyiciro rusange n’ay’inderabarezi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 30 ukuboza 2019 ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi cyashize hanze kinatangaza amanota yavuye mu bizamini bya Leta by’amashuri abanza, ay’icyiciro rusange ndetse nay’inderabarezi TTC. Ni ikintu cyari kitezwe n’ababyeyi benshi kugira ngo bamenye aho abana babo bazerekeza, bityo bamenye n’ibisabwa kugira ngo abana batangire amashuri.

Kwibuka30

REB yatangaje ko mu kiciro cy’amashuri abanzi, uwitwa HERVE HUMURA ariwe wahize abandi ku rwego rw’igihugu, akaba yigaga mu ishuri rya WISDOM SCHOOL Ryo mu Karere ka Musanze, mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye TC, uwitwa MUCYO wiga ku kigo cya Ecole des Sciences de Byimana mu Karere ka Ruhango niwe wahize abandi.

Munyakazi Isaac umunyamabanga wa Leta shinzwe uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu kigo cya REB, yashimiye cyane ababyeyi bitabiriye umuhango w’itangaza ry’amanota. Muri uwo muhango kandi, REB yahinduye ingengabihe y’itangira ry’amashuri, REB yamenyesheje ko abanyeshuri batangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ndetse n’abatangira umwaka wa kane bazatangira ku italiki 13 ariko bagasabwa kuhagera byibuze taliki ya 12 kugira ngo kuwa mbere bazahite batangira kwiga.

Ikindi kintu kudasanzwe nuko amanota y’abanyeshuri agaragarira hamwe n’urwandiko rw’aho umwana agomba guhita ajya kwiga, ikintu kibaye ku nshuro ya mbere kandi bigaragara ko cyanyuze ababyeyi.

Ushobora kureba amanota wabonye unyuze ku rubuga rwa REB ushyizemo numero cyangwa index number mu kazu uri bwerekwe, kuri telefone nabwo, wajya ahandikirwa ubutumwa ukandikamo icyiciro umana arimo, ugakurikizaho index number naze ukohereza kuri 4891 ugahita ubona amanota y’umwana n’ikigo azigamo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.