Argentine: Imikino yose izahagarara mu guha icyubahiro Lionel Messi

Gilbert Silvapoxy
1 Min Read

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine (AFA) ryatangaje ko imikino yose iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru izahagarara ku munota wa 10 nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro Lionel Messi uherutse gusezera mu Ikipe y’Igihugu yari abereye kapiteni.

Byatangajwe n’Umuyobozi wa AFA, Claudio Tapia, wavuze ko iki gikorwa kizakorwa ku byiciro byose by’umupira w’amaguru muri Argentine.

Yagize ati “Bizaba birenze imikino isanzwe. Ni ugushimira umuntu wahinduye amateka ya ruhago ya Argentine.”

Messi w’imyaka 39, aheruka gutangaza ko yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine yakiniye imikino 207, akayitsindira ibitego 125.

Uyu mukinnyi wa Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse amateka akomeye mu mupira w’amaguru wa Argentine, aho yafashije iki gihugu kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022, Copa América ebyiri (2021 na 2024) n’igikombe cya “Finalissima” mu 2022.

Mu gihe cy’imyaka irenga 20 yakiniye Argentine, Messi yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka y’Ikipe y’Igihugu, ndetse akaba ari na we ufite imikino myinshi yayikiniye.

AFA yavuze ko uyu muhango wo kumuha icyubahiro uzaba uburyo bwo gushimira umukinnyi watumye Abanya-Argentine bongera kugira icyizere n’ishema ku ikipe yabo nyuma y’imyaka myinshi bategereje kongera kwegukana igikombe gikomeye.

Imikino yose yo muri Argentine izahagarara ku munota wa 10 mu guha icyubahiro Messi
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Argentine ryateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Messi uheruka gusezera mu Ikipe y’Igihugu
Share This Article