AFC/M23: Nangaa yavuze ko za Kaminuza zo muri Goma na Bukavu zizakomeza gukora nubwo Kinshasa yazihagaritse

Ubwanditsi
2 Min Read

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko ibikorwa bya za kaminuza n’amashuri makuru biri mu mijyi ya Goma na Bukavu bizakomeza nk’ibisanzwe, nubwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari yafashe icyemezo cyo kubihagarika.

Ibi Nangaa yabitangaje nyuma y’aho Minisiteri ya Kaminuza n’Ubushakashatsi ya RDC isohoreye icyemezo gihagarika ibikorwa byose by’uburezi bwo mu rwego rwa kaminuza mu bigo bya Leta biherereye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, cyane cyane mu mijyi ya Goma na Bukavu. Icyo cyemezo cyari gikubiyemo guhagarika amasomo, ibizamini, kwiyandikisha kw’abanyeshuri ndetse n’ibindi bikorwa byose bifitanye isano no gutanga impamyabumenyi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Nangaa yamaganye icyo cyemezo, avuga ko ari uguhonyora uburenganzira bw’ibanze bw’abanyeshuri bwo kubona uburezi. Yashimangiye ko ubuyobozi bwa AFC/M23 butazemera ko ejo hazaza h’urubyiruko rwo mu Burasirazuba bwa Congo ruhungabanywa n’ibyemezo bya politiki.

Nangaa yavuze ko kaminuza n’ibigo by’amashuri makuru biri muri Goma na Bukavu bizakomeza gukora nta nkomyi, asaba abanyeshuri n’ababyeyi kudaterwa impungenge n’itangazo rya Kinshasa. Yavuze ko AFC/M23 izakora ibishoboka byose kugira ngo amasomo akomeze mu mutekano no mu buryo busanzwe.

Iki kibazo cyatangiye nyuma y’uko ubuyobozi bwa AFC/M23 bushyizeho abayobozi bashya muri bimwe mu bigo by’amashuri makuru byo muri Kivu y’Amajyepfo, ibintu byatewe utwatsi na Guverinoma ya RDC ivuga ko nta bubasha iryo huriro rifite bwo kuyobora cyangwa gushyiraho abayobozi mu bigo bya Leta.

Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi ivuga ko guhagarika ibyo bikorwa bigamije kurinda ko amashuri makuru akorera hanze y’amategeko n’inzego zemewe na Leta. Kinshasa kandi yagaragaje impungenge ko impamyabumenyi zatangwa n’ibigo bikorera mu buyobozi budashyigikiwe na Leta zishobora kutagira agaciro mu rwego rw’amategeko.

Icyakora, AFC/M23 yo ivuga ko icyo cyemezo cya Kinshasa gifite intego za politiki kandi ko ari abanyeshuri bo mu Burasirazuba bwa Congo bari kwishyura igiciro cy’amakimbirane ari hagati y’impande zombi.

Iyi mpaka ku mikorere ya za kaminuza z’i Goma na Bukavu yongeye kugaragaza uburyo ikibazo cy’umutekano n’ubutegetsi mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje kugira ingaruka ku nzego zitandukanye zirimo uburezi, mu gihe abaturage bo muri ibyo bice bakomeje kwisanga hagati y’ubuyobozi bwa Kinshasa n’ubwa AFC/M23.

Share This Article