Davis wagize uruhare mu rupfu rwa Tupac yahamijwe icyaha, arakatirwa

Ubwanditsi
2 Min Read

Duane Davis mu rukiko rw’akarere rwa Clark County District Court, ku itariki ya 4 Kanama (8) mu mwaka wa 2026, i Las Vegas, muri leta ya Nevada, muri Amerika.

Duane “Keffe D” Davis wahoze akuriye igico cy’abagizi ba nabi yakatiwe gufungwa imyaka nibura 40 kubera gutegura iyicwa ry’umuraperi Tupac Shakur.

Muri uku kwezi kwa gushize kwa Nzeri uyu mwaka, inteko iburanisha yasanze Davis, w’imyaka 63, ahamwa n’icyaha kimwe cy’ubwicanyi bukoreshejwe intwaro yica mu rupfu rw’uwo muraperi wari icyamamare cyane, wiciwe mu iraswa ryakozwe rivuye mu modoka yari irimo igenda, i Las Vegas, muri Leta ya Nevada, muri Amerika, ku itariki ya 7 Nzeri mu 1996. Yavuze ko azajuririra igihano yakatiwe.

Abashinjacyaha bavuze ko nubwo Davis atari we warashishije iyo mbunda we ubwe, yari umukuru w’itsinda ryakoze ubwo bwicanyi. Mu gitabo yanditse kivuga ku buzima bwe, yavuze ko yatanze imbunda yakoreshejwe mu gukora icyo cyaha.

Ni ubwa mbere uyu mugabo ahamijwe ibi byaha muri iyo dosiye yari imaze imyaka 30 yarabereye amayobera abafana b’injyana ya hip-hop.

Ifoto yo mu mwaka wa 1996 igaragaza umuraperi Tupac Shakur (ibumoso) na Marion "Suge" Knight bari mu modoka

Sekyiwa Shakur, mushiki wa Shakur, yabwiye urukiko ati: “Gupfusha Tupac byamaze igihe kirekire byarashegeshe umuryango wanjye, hari ibintu byinshi cyane yari yarasezeranyije, yashakaga ko habaho isi nziza kurushaho.” Yongeyeho ko musaza we yari afite icyizere cyo kuzafasha abaturage bo mu gace k’iwabo.

Sekyiwa Shakur yasabye umucamanza gukatira Davis igihano kiruta ibindi, abwira Davis ko azicara muri gereza ndetse “urebe ibyo wakoreye isi, atari jye gusa [jyenyine]”.

Davis yabajijwe n’umucamanza Carli Kierny niba hari ikintu na kimwe afite cyo kuvuga, arasubiza ati: “Meze neza, ngiye kujuririra uru rubanza nta kabuza.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *