Burundi: Perezida Ndayishimiye yirunkanye umu General ushinjwa ruswa

Ubwanditsi
2 Min Read

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yashyize umukono ku iteka rihagarika mu kazi Général de Brigade de Police Romuald Ndababishije, wari Umuyobozi Wungirije wa Polisi ishinzwe abinjira n’abasohoka (Commissariat Général des Migrations – CGM), nyuma yo kumushinja ibyaha bifitanye isano na ruswa n’amakosa akomeye mu micungire y’itangwa rya pasiporo.

Iryo teka rivuga ko Ndababishije yirukanwe mu kazi kubera ibyaha bijyanye no kwakira cyangwa kugira uruhare muri ruswa, ndetse n’andi makosa akomeye mu bijyanye n’amategeko agenga itangwa ry’impapuro z’inzira. Icyakora, ntirisobanura mu buryo burambuye ibyaha ashinjwa, uko byakozwe cyangwa abo byaba byaragizeho ingaruka.

Iyi ngingo ije mu gihe serivisi zitangirwa mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi zimaze igihe zinengwa n’abaturage, cyane cyane abakeneye kubona pasiporo. Bamwe mu bazisaba bagiye bagaragaza ko bahura n’imbogamizi zirimo gutinda kubona izo mpapuro, ndetse bikavugwa ko ruswa yari imaze gushinga ibirindiro mu rwego rw’abinjira n’abasohoka, ku buryo bigoye kubona pasiporo y’icyo gihugu utabanje gutanga ruswa.

Ku ruhande rw’abayobozi b’urwego rwa CGM, bagiye basobanura ko gutinda gutanga pasiporo ahanini guterwa n’ubwinshi bw’abazisaba, burenze ubushobozi urwego rufite, ndetse n’ibibazo by’ikoranabuhanga bigenda bigaragara mu itangwa ryazo.

Amakuru aturuka ahantu hatandukanye mu Burundi avuga ko Général de Brigade de Police Romuald Ndababishije yari yarafashwe n’urwego rw’iperereza rw’u Burundi ku wa 17 Ukwakira 2026, ubwo yari avuye mu rugendo rw’akazi yari yagiriye muri Ethiopia.

Général de Brigade NDABABISHIJE Romuald yirukanywe mu gipolisi c'Uburundi yagirizwa kurya ruswa na kamwanawamama mu biro bijejwe gutanga impapuro z'inzira #Passport #Morning257 Umukuru w'Igihugu
Ni iteka ryasinyweho na Perezida wa Repubulika Ndayishimiye Evariste

Ayo makuru avuga ko akimara gufatwa yajyanywe gufungirwa mu bigo by’iperereza, aho yamaze iminsi irenga icumi, mbere yo kwimurirwa muri gereza nkuru ya Mpimba iherereye mu murwa mukuru w’ubukungu wa Bujumbura.

Icyakora, icyemezo cyo kumwirukana mu kazi cyakiriwe mu buryo butandukanye mu Burundi. Hari abagaragaza impungenge z’uko ashobora kuba atarabanje guhabwa amahirwe yo kwitaba ubutabera, kwisobanura ku byo aregwa no kuburana mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ibi byongeye kuzamura impaka ku micungire ya serivisi za Leta, kurwanya ruswa no kubahiriza uburenganzira bw’abaregwa, cyane cyane ku birebana n’uburenganzira bwo kwiregura mbere yo gufatirwa ibyemezo bikomeye bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo no ku mwuga wabo.

Kugeza ubu, ibisobanuro birambuye ku byaha Ndababishije ashinjwa, ibimenyetso bimushinja n’aho urubanza rwe rugeze ntibirashyirwa ahagaragara mu makuru yatanzwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *