Umugore uri kuvurirwa covid-19 i Rubavu yabyaye neza umwana w’umuhungu
Ikigo k’igihuu cy’ubuzima cyatangaje ko hari umubyeyi urwariye muri bimwe mu bitaro byita ku barwayi ba covid-19 yabyaye umwana w’umuhungu kandi avuka neza.
Ni ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa tiwiter rw’ikigo k’igihuu gishinzwe ubuzima RBC, ubwo butumwa buvuga ko hari umurwayi wa coronavirus urwariye muri boimwe mu bitaro byita bikanavura abarwayi ba covid-19 biherereye i Rubavu wabyaye umana w’umuhungu. Muri ubwo butumwa, RBC yavuze ko kugeza ubu abo bantu bombi bameze neza.
Ubwo butumwa buragira buti:”Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa COVID-19 yibarukiye umwana w’umuhungu mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye COVID-19 mu Rwanda. Umwana na nyina bameze neza.”
Ibyo byagabanije urujio benshi bari bafite aho bavugaga ko umurwayi wa covid -19 nawe abyara umwana ufite ubwo burwayi, mu bushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko amahirwe yo kwandura ari make cyane nubwo benshi batabyemeraga.
Comments are closed.