Covid-19 :ibiciro by’ingendo zambukiranya mu ntara byazamutse cyane!

3,738
indo Banner01

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2020,Abagenzi bazindutse iya rubika berekeza mu Ntara zitandukanye uretse mu Akarere ka Rubavu n’aka’ Rusizi nyuma y’amezi asaga 2 ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zarahagaritswe kubera Covid-19.

Abamotari bishimiye gusubira mu muhanda nyuma y’igihe ibinyabiziga byabo biparitse mu rugo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nubwo bimeze bityo,abagenzi bakoze ingendo hirya no hino mu ntara z’igihugu uretse Rusizi na Rubavu ingendo zabaye zisubitswe.Abazindutse bakubitanye n’izamuka rihambaye ry’ibiciro by’ingendo.

Mu minsi ishize,RURA yatangaje ko izamuka rihambaye ry’ingendo ryatewe n’uko imodoka ziri gutwara abantu bake kuko zitwara 1/2 cy’abo zigomba gutwara kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.





Nubwo ingendo zambukiranya intara zafunguwe abaturarwanda barakangurirwa gukomeza ingamba no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 . kwambara agapfuka munwa,gukaraba intoki,kwirinda kujya ahantu hurira abantu benshi cyane bakumvira amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Gutanga ibitekerezo byahagariswe.