Dore igihe cyiza cyo gushyira amashusho kuri tik tok muri 2024 kandi akarebwa cyane

2,750
Kwibuka30

Amasaha ushyiriraho amashusho kuri tiktok nayo agira uruhare mu gutuma ibyo watangaje birebwa cyane kandi mugihe gito.

Abenshi dusanzwe tumenyereye ko igihe turangije gutunganya amashusho duhita tuyatangaza ako kanya tukayashyira ku mbuga nkoranyambaga na Tik Tok irimo. Nyamaara siko buri gihe aya mashusho arebwa cyane kandi akenshi iyo bibaye uko tutabiteganyaga, turababara cyane.

Kuba uru rubuga ruhuriraho abantu benshi ku isi hose bituma umuntu wese ugiye kugira icyo ashyiraho ibizwi nka “posting” mu ndimi z’amahanga, abanza kubyitondera cyane kugira ngo bize kurebwa by’umwihariko bibe bibasha gukurura abaza kubireba. Nyamara hari benshi babikora kandi neza nyamara ntibirebwe cyane.

Aya masaha akurikira yagaragajwe ko ariyo meza yo gushyiraho amashusho kuri TikTok kuko aba ashobora kurebwa kandi cyane:

.Kuwa mbere: Mu gitondo saa 06h00′ na saa 10h00′ Naho nimugoroba ni saa 10h00′ z’ijoro

Kwibuka30

. Kuwa kabiri: Mu rukerera saa 02h00′ , saa 04h00′ na saa 09h00′ z’igitondo

.Kuwa gatatu: Mu gitondo saa 07h00′ saa 08h00′ na saa 11hoo’ z’ijiro

.Kuwa kane: Mu gitondo saa 09h00′ Ku manywa(12h00’0 na nimugoroba saa 07h00

Kuwa 5: Mu gitondo saa 05h00′ Ku gicamunsi saa 01h00′ ndetse na saa 03h00′

Kuwa gatandatu: Mu gitondo saa 11h00′, Mu masaha y’ijoro by’umwihariko saa 07h00 na saa 08h00′

Ku cyumweru: Mu gitondo saa 07h00′ saa 08h00′ ndetse na saa 04h00′ z’umugoroba.

TikTok yo ivuga ko iminsi myiza kurusha indi umuntu yashyiriraho amashusho ye kuri uru rubuga ari kuwa kabiri, kuwa kane ndetse no kuwa gatanu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.