Rwanda: Abantu 4 baraye bapfuye abandi barakomereka

1,715
Kwibuka30

Impanuka z’imodoka zabereye mu Karere ka Nyagatare na Musanze zahitanye ubuzima bw’abantu babiri, abandi babiri bicwa n’urugomo bakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko impanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare yahitanye umuntu umwe undi arakomereka cyane.

Ati “Umuntu wagonzwe n’imodoka mu Karere ka Nyagatare ari mu kigero cy’imyaka 40, abantu basanze yapfuye ariko imodoka yamugonze ntabwo iramenyekana harimo gukorwa iperereza kuko yahise ikomeza iragenda ariko irimo gushakishwa”.

ACP Rutikanga yasobanuye ko impanuka yabereye mu Karere ka Musanze yaturutse ku mushoferi wagonze abantu babiri umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka bikomeye.

Aba bantu bagonzwe n’imodoka mu Karere ka Musanze biturutse kuri umwe muri bo wari uryamye mu muhanda, mugenzi we ajya kumukuramo ntibyamushobokera imodoka ibagonga bose.

Ati:“Uwari uryamye mu muhanda yapfuye uwageragezaga kumukuramo we arakomereka bikomeye ariko umushoferi we nubwo yari yagerageje gutoroka, yaje gufatwa”.

Undi muntu watakaje ubuzima ni umugore wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara wahohotewe n’umugabo we amuziza ko yari ahamagawe kuri telefone, umugabo aramufuhira ahita atangira kumuniga birangira ashizemo umwuka.

Kwibuka30

No mu Karere ka Rwamagana hagaragaye urugomo hagati y’abantu basangiraga aho batonganye umwe afata inkoni akubita mugenzi we mu mutwe arataha ageze mu rugo bimuviramo urupfu.

Uwakubise mugenzi we yahise atabwa muri yombi, umurambo na wo ujyanwa gusuzumwa ngo harebwe niba yazize uko gukubitwa iyo nkoni.

Nubwo hari abahasize ubuzima kubera impanuka n’urugomo, hari abandi 6 batawe muri yombi bazira ubujura, hari uwafashwe yiba ibishyimbo by’umukecuru muri Muhanga, mu Mujyi wa Kigali hari abandi 4 batawe muri yombi bazira kwambura telefone abantu bavaga gusenga n’undi umwe wafatiwe mu bujura.

Mu zindi Ntara, Umuvugizi wa Polisi avuga ko nta kibazo cy’umutekano muke cyabayeho.

ACP Rutikanga asaba abantu gukomeza kwizihiza iyi minsi mikuru mu mutuzo, birinda ibikorwa byose byabakururira umutekano muke.

Ati:“Mu by’ukuri iyo ugenzuye impanuka n’urugomo byabaye byaturutse ku businzi n’urugomo. Turasaba ko abantu banezerwa ariko bakirinda ibintu byose bihungabanya umutekano”.

ACP Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko biri mu biteza impanuka, anasaba abantu kunywa mu rugero kuko na byo bibarinda urugomo.

(Uwase Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.