DRC: Abaturage bishimye nyuma yo gukurwa mu bihe bidasanzwe kubera covid-19

9,555
Kwibuka30
6 choses à savoir avant de voyager à Kinshasa

Mu mugi wa Kinshasa ndetse no gihugu hose bari bamaze iminsi muri gahunda ya gumamurugo

Amatsinda y’abantu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yaraye yigabije imihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa, mu kwishimira ko Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko igihe cy’amezi ane cy’ibihe bidasanzwe kirangiye.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Tshisekedi yanatangaje ingengabihe y’ukuntu ibikorwa by’ubukungu bizagenda bisubira mu buryo gahoro gahoro, harimo no gufungura amabanki, amaduka, za ‘restaurants’ n’utubari, guhera kuri uyu wa gatatu.

Gutwara abantu n’ibintu, guhurira ahantu ha rusange, inama n’ibikorwa by’iminsi mikuru nabyo byahawe uruhushya.

Amashuri, za kaminuza n’ibindi bigo by’uburezi byatangajwe ko bizafungura imiryango ku itariki ya gatatu y’ukwezi gutaha kwa munani.

Kwibuka30

Ni mu gihe insengero, ibibuga by’imikino, ibibuga by’indege n’imipaka ihuza DR Congo n’ibindi bihugu byo bizafungurwa ku itariki ya 15 y’ukwa munani.

Ibihe bidasanzwe muri DR Congo byari byashyizweho ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa gatatu ubwo umubare w’abanduye wari urimo kwiyongera bikomeye.

Mu mibare yatangajwe y’ubwandu bushya yo mu byumweru bibiri bishize, hagaragaye igabanuka ry’abandura iki cyorezo muri iki gihugu.

Kugeza ubu muri DR Congo hamaze gutangazwa abantu 8,543 banduye Covid-19, muri bo 196 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Iyi virusi imaze kugera mu ntara 14 muri 26 zigize DR Congo (intara 25 n’umujyi wa Kinshasa nawo ufatwa nk’intara), kuva ku itariki ya 10 y’ukwa gatatu ubwo umurwayi wa mbere yatangazwaga.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ingamba zo kwirinda coronavirus – zirimo nko guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwambara agapfukamunwa mu gihe uri ahari abandi bantu – zikomeje.

Leave A Reply

Your email address will not be published.