Ikigega k’imali ku isi cyasoneye u Burundi umwenda wa miliyoni $7.6

7,759
Kwibuka30
IMF

FMI yasoneye igihugu cy’uburundi hafi miliyoni 7$ mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ikigega cy’imari ku isi (IMF/FMI) cyatangaje ko cyasoneye (cyahebeye ideni) u Burundi umwenda ungana na miliyoni US$ 7.63 (arenga miliyari 14 z’amarundi) leta yagombaga kwishyura mu mezi atatu ari imbere.

Iki kigega kivuga ko ubushobozi nibuboneka kizongera kigasonera umwenda ungana na miliyoni $24 leta y’u Burundi yagombaga kwishyura hagati y’ukwa 10/2020 n’ukwezi kwa kane 2022.

Iki kigega kivuga ko ibi bigamije korohereza leta kubona imari yo gushyira mu rwego rw’ubuzima rukeneye byinshi mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Mu kwezi kwa kane, iki kigega cyatangaje ko cyorohereje kwishyura umwenda ibihugu 25 bikennye kurusha ibindi ku isi, birimo n’u Rwanda, mu kubifasha guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Bitandukanye n’uwo yasimbuye wayifataga nk’indwara yoroshye, Perezida mushya w’u Burundi wagiyeho mu kwezi gushize, yahise atangaza ko Covid-19 ari “umwanzi wa mbere w’Abarundi”.

Kwibuka30

U Burundi bwahise butangira ibikorwa bishyizwemo imbaraga nyinshi byo gupima, kuvura no gukangurira abantu kwirinda coronavirus.

IMF ivuga ko, kimwe n’ahandi ku isi, Covid-19 iri kuzahaza ubukungu bw’u Burundi, ivuga ko iteganya ko muri iki gihugu buzamanuka ku kigero cya -3.2% muri uyu mwaka wa 2020.

IMF ivuga ko iki cyorezo “cyongereye ingorane zari zisanzweho mu bukungu bituma igihugu ubu gikeneye cyane inkunga yo hanze muri uyu mwaka n’utaha, kuko ibyoherezwaga mu mahanga n’amafaranga yoherezwa mu gihugu, byose byagabanutse”

Kuva mu 2015 leta y’u Burundi yahagarikiwe inkunga n’ibigo mpuzamahanga n’ibihugu bikize byo mu burengerazuba, byashinjaga ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza guhonganyaga uburenganzira bwa muntu.

Perezida mushya Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko u Burundi ubu bwiteguye “gukorana n’uwo ari we wese ariko mu bwubahane”, yijeje kubaka leta “yubahiriza uburenganzira bwa buri wese”.

Mu gihe gito gishize hari imiryango yigenga yo hanze no mu Burundi yavuze ko ikemanga amakuru atangwa na leta kuri coronavirus mu gihugu, leta nshya ubu igaragaza impinduka mu gutangaza uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

Mitsuhiro Furusawa, umuyobozi mukuru wungirije wa IMF, yatangaje ko abategetsi mu Burundi “biteguye gukoresha iyo nyongera mu kurwanya Covid-19, mu buryo buciye mu mucyo, bakanatangaza uko bakoresha imari”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.