Gicumbi: Umuyobozi wa I&M bank n’umuryango we basanzwemo #Covid-19

10,324
Kwibuka30

Ibitaro bya Byumba bimaze gutangaza ko hagaragaye abantu 6 barwaye Covid-19 harimo umuyobozi wa I&M bank n’umuryango we wose.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi bumaze gutangaza ko muri ibyo bitaro hagaragaye abantu batandatu barwaye covid-19.

Kwibuka30

Umuyobozi w’ibyo bitaro bya Byumba Dr CORNEILLE NTIHABOSE yabwiye Radio Ishingiro ikorera muri ako Karere ko ayo makuru ariyo, ndetse avuga ko mu basanganywe iyo ndwara harimo umuyobozi wa banki ya I&M ishami rya Byumba ndetse n’umuryango we wose uko ari bane, undi wanduye iyo ndwara ni umushoferi we wari usanzwe umutwara witwa Gatoto n’undi muntu umwe wakoze ingendo zitandukanye ku mupaka w’u Rwanda wa Gatuna.

Dr Corneille yavuze ko hakirimo gushakishwa abantu bose bashobora kuba barahuye n’abo bantu cyane cyane abantu bose bagiye bahura na Gatoto kuko yatwaraga n’imodoka yo ku Karere.

Ni ku nshuro ya mbere kuva umuntu wa mbere ugaragayeho ubwandu habonetse umuntu wanduye covid-19 uturutse mu bitaro byo mu Ntara.

Ministeri ikaba imaze gutangaza ko hari n’abandi bantu babiri bagaragaweho uburwayi bwa covid-19 kuri iki cyumweru, ariko abagera kuri 11 bakaba basezerewe uyu munsi kubera ko bari bakize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.