Gisagara: Umugabo witwa Munyagikari Zephanie, w’imyaka 56, yapfuye bitunguranye nyuma y’uko abantu babiri bari bashyamiranye barwana bamwituye hejuru.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Gitisi, Akagari ka Muganza, aho bivugwa ko Iyakaremye Eric, w’imyaka 36, na Muhawenima Claudine, w’imyaka 25, bari bashyamiranye batangira kurwana, maze bagwira Munyagikari Zephanie wari uhagaze hafi y’umuhanda.
Yagize ikibazo gikomeye cy’ubuzima nyuma aza gupfa. Abaturage bavuga ko aba barwanaga bashobora kuba bari basinze kuko bari banyoye inzoga.
Umuyobozi w’Umurenge wa Muganza, Ndayishimiye Etienne, avuga ko ubusinzi ari kimwe mu bishobora gutuma abantu bishora mu bikorwa by’urugomo n’amakimbirane.
Asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, igihe cyose babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe gutabara hakiri kare.
Ati: “Abaturage barasabwa kujya btangira amakuru ku gihe babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.”
Abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rwa Munyagikari uko ari babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo bakorweho iperereza.