Amadini yihaye umukoro wo kutajenjekera ihohoterwa

Gilbert Silvapoxy
By
Gilbert Silvapoxy
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the...
2 Min Read

Amadini n’amatorero akorere mu bice bitandukanye by’igihugu yihaye umukoro wo guhagurukira ihohoterwa iryo ari ryo ryose mu rwego rwo kurengera umuryango Nyarwanda n’igihugu cy’ejo hazaza.

Ibi byagarutsweho ubwo  kuwa 26 Ugushyingo abagize   Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) bagiranaga ibiganiro n’inzego zitandukanye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingaruka zirigiraho ndetse n’ingamba zafatwa mu kurikumira.

Bamwe mu bakirisitu ndetse n’abapasistoro mu matorero atandukanye, bagaragaza ko imiryango ikwiye kongera ibiganiro ku bireba urugo mu rwego rwo gukumira ihohoterwa hakiri kare.

Mboyire Marie Goreth wo mu itorero Seira Community Church , avuga ko mu muryango haginewe kongera ibiganiro kugira ngo uganire ibitagenda ndetse n’iterambere ryawo muri rusange

Ati :“Abantu ntibaganira, hari ukuntu ushobora kugira amakimbirane kuko abaho,kuba mutemeranywa ku kintu runaka,ntabwo ari ikibazo. Kuko mwahuye mukuze, mwarerewe ahantu hatandukanye,umwe ashobora kuvuga ngo duce iyi nzira undi ati duce iyi. Ariko iyo bicaye bakaganira,ya makimbirane ashobora kuvamo ikintu kiza.Ariko iyo bataganiriye, ya makimbirane avamo ihohotera. “

Undi nawe ati:”Muhe umwanya nawe umwumve,wivuga ngo kanaka ni umusinzi,ni umusambanyi, nawe muhe muhe umwanya ,iyo maze kumuha umwanya nawe ukumva ibitekerezo bye,biragufasha nawe kuba wamufasha mu bundi buzima.”

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda Rev. Samuel Mutabazi, yatangaje ko amatorero akwiye guhagurikira hamwe akarwanya ihohoterwa mu rwego rwo kurengera umuryango n’igihugu cy’ejo hazaza.

Ati:”Bimwe mu bikorwa bifatika byahuza abanyamatorero,harimo guhagurukira hamwe,bakarwanya ihohoterwa abari n’abategarugori,rikorerwa abana,rishingiye ku gitsina,rishingiye ku mutungo,rishingiye no ku bindi bibazo bahura nabyo kandi murabizi ko amatorero afite abayoboke benshi.”

Akomeza ati :“Turamutse tubigizemo uruhare rufatika,amatorero,abakirisitu,abahagarariye inzego zinyuranye mu matorero,bakabimenya,bakabisobanukirwa,turahamya tudashidikanya ko hari intambwe nziza twatera.”

Imibare iheruka yerekana ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bikomeje kugaragara mu Rwanda, mu gihe abahohotewe bose bataratinyuka kubivuga no gusaba ubufasha.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagaragajwe muri Mutarama 2026 igaragaza ko abagaragaza ko bahohotewe bakanasaba ubufasha bakiri bake kuko iri kuri  43% ku bagore na 40% ku bagabo.

Mu mwaka wa 2024/2025, abana bahohotewe cyangwa ibirego byatanzwe n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari 4,138.

 

Abo mu matorero atandukanye ya CPR baganiriye ku ihohoterwa

Abagize CPR bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa

SRC:umuseke

Share This Article
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the community. Through teaching and journalism, I aspire to inform, educate, inspire, and contribute to positive change in society. I am committed to integrity, responsibility, teamwork, and continuous personal and professional development. Contact with us on Whatsapp: 0788820730
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *