Grammy Awards 2024 yerekanye isano riri hagati y’uruganda rw’imideli na muzika

2,267

GRAMMY AWARDS ni ibihembo ngarukamwaka byibanda mu ruganda rw’imyidagaduro cyane cyane mu muziki aho hahembwa abahanzi baba baritwaye neza mur’uwo mwaka, kugeza ubu hatangwa ibihembo bikubiye mu byiciro bisaga 94.

Mu rukerera rwo ku wa 5 Mutarama 2024 nibwo ibirori bya Grammy awards byatanzwe ku nshuro ya 66 bitangirwa mu nyubako ya Cryptocom Arena mu mujyi wa Los angeles muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Gusa uwavuga ko ikirori cyaryoshe kigirangira ntiyaba abeshye binyuze mu myambaro y’agatangaza yari yambawe n’abitabiriye ibi birori, Mbere y’uko ibirori bitangira habanjje gufatwa amafoto ku itapi itukura bikundwa n’abantu benshi cyane bizwi nka red carpet appearance.

Taylor Swift yatambutse ku itapi itukura yambaye ikanzu iteye amebengeza yakozwe na Schiaparelli couture, wabonaga ko aberewe cyane akaba yaranahawe igihembo cya Best Album of the year nko kumushimira umuzingo w’indirimbo wakunzwe yise “Midnight”.

Bellie ellish uzwiho kuberwa n’imyimbaro yo kumuhanda izwi nka Street fashion n’ubundi nk’ibisanzwe ntiyigeze atenguha abakunzi be dore ko yaje yabyambariye ku buryo wabonaga ko aberewe cyane yambitswe n’inzu y’imideli ya Chrome hearts isanzwe imwambika.

Dua Lipa nawe ni umwe mu bahanzikazi bagaraye mu myambaro itangaje aho yaje yambaye isheneti ya Tiffany & Co. jewelry amashaneti azwi kuba ahenda cyane ku isi hose,

Miley Cyrus nawe wagaragaye mu ikanzu yadozwe na Tiffany & Co. jewelry hifashishijwe amasaro ku buryo ubona ko ikoranye ubuhanga buhanitse ikaba yaratwaye amasaha 645 kungirango bamare kuyidoda.

Doja cat umwe mu bahanzikazi bakomeje kwitwara neza uzwiho kwishushanya ku mubir icyane ibizwi nka tataoo nawe yagaragaye nk’umwe mu bahanzi bari bambaye neza cyane mu ikanzu yakozwe na Dilara Findikoglu akaba ari umuhangamideli w’umunya-Turkiya ukomoka mu Bwongereza.

Ice Spice umuhanzikazi nawe utanga ikizere mu minsi iri imbere mu njyana ya Rap nawe ari ku rutonde rw’abahanzi bari bambaye neza mu birori bya Grammy awards aho yari yambitswe n’inzu y’imideli ya Baby phat.

Jon Baptiste ni umuhanzi w’umunyamerika washimangiye ko ari we mugabo wari wambaye neza mu myambaro itangaje itemerwa n’Abanyafurika kuko yari yambaye ipantaro idodeweho ijipo ku buryo urebeye inyuma wabona ari ijipo. N’ubwo atatangaje inzu y’imideli yamwambitse ariko birashoboka ko yaba ari Versace kuko iriya myambro ni iy’abataliyani kandi Versace niyo iyikora gusa nyuma iyo yagaragayemo ku rubyiniriro ni iya Dolce&Gabbana. 

Grammy Awards kandi yitabiriwe n’umunyamideli Sofia Richie ni umugabo we Elliot Grainge bitegura kwibaruka imfura yabo. Ibirori bya Grammy awards byitabiriwe n’imbaga nyamwishi by’umwihariko abari mu ruganda rw’imyidagaduro ariko abo bahanzi bavuzwe haruguru nibo bagaragaje ubudasa mu myambaririe yabo bikaba binagaragaza isano riri hagati y’imideli ndetse n’imiziki kuko abaserutse bose bifashishije zimwe mu nzu z’imideli zibafsha mu guhitamo uko bagaragara. Ijoro rya 66th Grammy awards ntabwo rizibagirana mu mitwe y’abakunzi b’imideli kuko bongeye kubona ishusho nshya mu buhanga mu mideli.

(Inkuru ya Plat The Fashionista/ indorerwamo.com)

Comments are closed.