Kuva kuwa Gatatu Kanama, Bwana Kisekedi Ndatabaye wo mu Mudugudu w’Urumuri, Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, afite izina rishya.
Kisekedi, ntakitiranwa na Perezida wa Congo, ahubwo amazina ye mashya ni Ndatabaye Yvan, nk’uko bigaragazwa n’Igazeti ya Leta yasohotse ku wa mbere w’iki cyumweru.
Mu igazeti yo kuwa 18 Gicurasi 2026, Kisekedi ukomoka kuri NYANSHOSHI Tharcisse
na NAHOZA Debola yari yahawe icyemezo cyo guhindura iri zina rya Kisekedi, avuga ko ari izina atishimiye (undesired name).
Mu Rwanda, guhindura amazina bikurikije amategeko ni urugendo rworoshye, ariko bikoranwa ubushishozi, mu kwirinda ko hari ababyihsihamo, kugira ngo basibanganye ibimenyetso by’ibyaha bakoreye ku mazina bahinduye.