Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Samuel Dusengiyumva, yasabye abaturage bagifite inzoga zitujuje ubuziranenge kuzishyikiriza ubuyobozi aho gukomeza kuzihisha, ashimangira ko uzazifatanwa ashobora gukurikiranwa nk’uwafatanwe ibindi biyobyabwenge bitemewe, birimo urumogi.
Ibi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inteko y’Abaturage mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, aho yaganiraga n’abaturage ku bibazo bitandukanye bibangamiye imibereho yabo n’umutekano.
Samuel Dusengiyumva yavuze ko hari amakuru y’abantu bahishe inzoga zitujuje ubuziranenge mu buryo butandukanye, bamwe ngo barazihambye, abandi bazishyira ahandi hantu kure hatabonwa n’ubonetse wese.
Yagize ati:
“Hari abo twumvise bacukuye mu nzu bazishyiramo, hari abazishyize mu rwina turabizi, kugufatana iriya nzoga bimeze nko kugufatana urumogi. Iki ni ikiyobyabwenge kitemewe.”
Uyu muyobozi yasabye abafite izi nzoga, yaba ari abazibitse mu ngo cyangwa abazicururiza mu macupa ya fanta, cyangwa mu ducupa tw’amazi, kuzishyikiriza ubuyobozi aho kuzihisha, kugira ngo zifatwe hakurikijwe uburyo bwashyizweho bwo kuzitunganya.
Yagize ati:
“Inama nabagira ni uko ubifite yaba muri butike cyangwa mu rugo, yahamagara umuyobozi umwegereye akabimuha tukajya kubitunganya nk’uko twatunganyije ibindi.”
Ubu butumwa buje mu gihe ubuyobozi bukomeje gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku bicuruzwa bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’abantu, cyane cyane inzoga zitujuje ubuziranenge.
Inzoga zitujuje ubuziranenge zishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima, bitewe n’imiterere yazo, ibikoresho byakoreshejwe mu kuzitunganya ndetse n’uburyo zakozwemo. Ni yo mpamvu ubuyobozi busaba abazifite kuzishyikiriza inzego zibishinzwe, aho kuzihisha cyangwa gukomeza kuzicuruza.
Mu butumwa bwe, Dusengiyumva kandi yagaragaje ko kuba umuntu afite izi nzoga atagomba gukomeza kuzihisha, ahubwo ko ashobora kwegera ubuyobozi bumwegereye kugira ngo ikibazo gikemurwe hakurikijwe inzira zemewe.
Ibi kandi bishimangira ko ubuyobozi bushaka ko abaturage bafatanya mu gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibinyobwa bishobora guteza ibibazo ku buzima n’umutekano w’abaturage.
Ku rundi ruhande, abaturage bafite amakuru ku bacuruza cyangwa abakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge barasabwa kuyageza ku nzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe igenzura n’ibindi bikorwa biteganywa n’amategeko.