Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari mu bayobozi bahembwa amafaranga menshi ku isi, ariko ntabwo ari we uza ku isonga, kuko ari ku mwanya wa gatanu mu rutonde rw’abayobozi bahembwa menshi.
Uru rutonde rwatangajwe mu gihe Singapore yatangaje gahunda yo kongera amafaranga ahembwa abayobozi bakuru b’igihugu, aho umushahara wa Minisitiri w’Intebe Lawrence Wong uzamuka ku buryo bukomeye.
1.Lawrence Wong – Singapore

Lawrence Wong, Minisitiri w’Intebe wa Singapore, ni we uza ku mwanya wa mbere mu bayobozi bahembwa amafaranga menshi ku isi.
Kugeza ubu ahembwa hafi miliyoni 2.2 z’amadolari ya Singapore ku mwaka, ariko guhera ku wa 15 Ukwakira 2026, amafaranga ahabwa Minisitiri w’Intebe azazamuka agere kuri miliyoni 3.6 z’amadolari ya Singapore, angana na hafi miliyoni 2.8 z’amadolari ya Amerika.
Iri zamuka risaga 60% ryatumye Singapore ikomeza kugira umuyobozi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bayobozi bakuru ku isi.
Guverinoma ya Singapore ivuga ko uburyo bwo guhemba abayobozi amafaranga menshi bugamije gukurura abantu bafite ubushobozi mu buyobozi bwa Leta no gufasha igihugu gukomeza kugira ubuyobozi bukora neza. Wong na we yavuze ko amafaranga yiyongereye ku mushahara we azayatanga mu bikorwa by’ubugiraneza mu gihe cy’imyaka itanu.
2. John Lee – Hong Kong

Ku mwanya wa kabiri hari John Lee, Umuyobozi Mukuru wa Hong Kong, uhembwa hafi 719,000 USD ku mwaka.
Hong Kong ni kamwe mu duce tw’ingenzi ku rwego rw’imari ku isi, kandi umushahara w’umuyobozi mukuru w’ako karere usanzwe ujyana n’imiterere y’ubukungu n’imishahara iri ku rwego rwo hejuru mu nzego z’abikorera.
3. Guy Parmelin – Switzerland

Guy Parmelin, Perezida w’u Busuwisi, aza ku mwanya wa gatatu, aho ahembwa hafi 606,000 USD ku mwaka.
Uburyo u Busuwisi buteganya ubuyobozi butandukanye n’ibihugu byinshi, kuko umwanya wa Perezida w’igihugu uhindurirwa buri mwaka hagati y’abagize Federal Council.
Bityo, amafaranga y’umuyobozi ugaragara nka Perezida ahanini ajyana n’inshingano afite nk’umwe mu bagize uru rwego rusange ruyobora igihugu.
4. Anthony Albanese – Australia

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, ari ku mwanya wa kane, aho ahembwa hafi 431,000 USD ku mwaka.
Aya mafaranga arenga umushahara w’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo Australia n’Amerika bifite uburyo butandukanye bwo gushyiraho no kugena imishahara y’abayobozi babo.
5. Donald Trump – Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Donald Trump aza ku mwanya wa gatanu, aho umushahara wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ungana na 400,000 USD ku mwaka.
Uyu mushahara ni wo umaze imyaka myinshi uteganyirijwe Perezida wa Amerika, kuko utarahinduka kuva mu mwaka wa 2001.
Nubwo Trump ari umwe mu bayobozi bafite imishahara iri hejuru ku isi, amafaranga ahembwa na Leta ni make cyane ugereranyije n’ayo Lawrence Wong agiye kujya ahabwa.
Imishahara y’abayobozi ikomeje gutandukana cyane
Urutonde rugaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’imishahara y’abayobozi b’ibihugu n’uturere dutandukanye ku isi.
Lawrence Wong azajya ahembwa hafi miliyoni 2.8 USD ku mwaka, mu gihe Donald Trump we ahembwa 400,000 USD. Ibi bivuze ko amafaranga y’umushahara w’umuyobozi wa Singapore azaba akubye hafi inshuro zirindwi ayo Perezida wa Amerika ahembwa.
Nyuma ya Trump, urutonde rukomeza kuri Friedrich Merz w’u Budage, uhembwa hafi 366,000 USD ku mwaka, na Christian Stocker wa Austria, uhembwa hafi 326,000 USD.
Icyakora, kugereranya iyi mishahara bisaba kwitondera uburyo ibihugu bitandukanye bigena amafaranga y’abayobozi, kuko ahandi umushahara ushobora kuba ugizwe n’ibice byinshi birimo inyongera, ibihembo n’izindi ndishyi ziteganywa n’amategeko.