Uwamariya Léontine wahize abandi mu bizamini bya Leta yagiye kwiga muri Jordanie

Gilbert
By
Gilbert
1 Min Read

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, Uwamariya Léontine wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yerekeza mu Bwami bwa Jordanie aho agiye gukomerezayo amashuri yisumbuye.

Kugira ngo uyu mwana ajye muri Jordanie, byaturutse ku bizamini yakoze muri Gicurasi mbere y’uko akora ikizamini cya leta.

Muri Gicurasi, Uwamariya yatoranyijwe mu banyeshuri bane mu gihugu basanzwe batsinda amasomo ya Siyansi. Harebewe ku manota bagize mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa Gatatu.

Itsinda ry’abarimu bo muri Jordanie ryaje mu Rwanda, riha ibizamini abo bana bane rishakamo babiri. Ibizamini byakozwe harimo icyanditse n’icyo kuvuga.

Ni aho Uwamariya yavuye atsinda na mbere y’uko atsinda ikizamini cya leta. Bivuze ko kujya muri Jordanie kwe ntaho bihuriye n’ikizamini cya leta yatsinze akaba uwa mbere.

Usibye we wagiye muri Jordanie, undi muhungu watsinze iki kizamini yiga mu Mujyi wa Kigali muri André ndetse yari muri batanu ba mbere mu bizamini bya leta mu masomo ya Siyansi.

Minani Cyprien, umubyeyi wa Léontine, yatangaje ko umuryango wishimiye amahirwe uyu mwana abonye yo gukomeza amashuri. Ati “Birashimishije.

Mu bizamini bya Leta, Uwamariya wigaga mu ishuri ryisumbuye rya ISF Nyamasheke yagize amanota 98,7%, anganya Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls’ School.


Src: igihe
Umwanditsi: Mutabazi Jean Bosco

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *