Bugesera: Ibitaro bya ADEPR Nyamata bibutse ku nshuro ya 29 banishyurira mituweli abatishoboye

8,983
Kwibuka30

Ibitaro bya ADEPR Nyamata byibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 hibukwa Avatutsi bishwe maze bakajugunywa mu byobo byari bigenewe gufata amazi yari kuzifashishwa hubakwa ibitaro ndetse n’ibindi byobo byacukurwaga ngo bizabe ubwiherero rusange bw’abagana ibyo bitaro.

Ku gicamunsi cyo kuru uyu wa gatanu tariki 9 Kamena 2023 mu bitaro bya ADEPR Nyamata biri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, abaganga n’abakozi b’ibitaro bya ADEPR Nyamata n’ibigo nderabuzima bikorana n’ibyo bitaro bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 by’umwihariko ikaba inshuro ya 3 ibi bitaro byibukagaho Abatutsi bajugunywe mu byobo byari byaracukuwe bigamije gufata amazi yari kuzifashishwa hubakwa ibyo bitaro.

Umuhango wabanjirijwe no kujya gushyira indabo ku rwibutso rwa Ntarama ndetse no kunamira imibiri yabonetse irenga 120 yashyinguwe mu cyubahiro.

Muri uwo muhango kandi abaganga basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava hose, no kubungabunga ubuzima nk’indangagaciro ikwiye kuranga abaganga, hananengwa abaganga bijanditse muri Jenoside maze bica abo bari bashinzwe kuvura abandi bica bagenzi babo bari bahuje umwuga.

Umuyobozi mukuru w’lbitaro bya Nyamata Dr William Rutagengwa yagaye abari abakozi mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abaganga bakoze Jenoside avuga ko bidakwiye ko abakora mu nzego z’ubuzima ari bo bagaruka bakambura ubuzima.

Ati: “twebwe nk’abaganga uyu munsi twitwa IMPESHAKURAMA; ntabwo rero impeshakurama ikwiriye kuba yagira uruhare mu kuvutsa umuntu ubuzima, ahubwo ikwiriye kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima.

Si umuhango wo kwibuka gusa wakozwe muri ibyo bitaro bya Nyamata Ahubwo habaye n’igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mituelli de Sante) abantu 333 ari byo bihwanye na gaciro kamafaranga y’u Rwanda 1000,000 mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kubungabunga ubuzima ndetse no guharanira ko abatifashije nabo bagerwaho n’ubuzima bwiza.

Umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR nawe yari yitabiriye uwo muhango

Umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR mu Rwanda Rutagarama Eugene yifashishije ljambo ry’lmana riboneka muri bibiliya rivuga ku muhanuzi Yobu igice cya 42 kumurongo waho wa 12″ niho yahereye asanisha igikorwa cy’ubugiraneza ndetse ko na Leta ari cyo cyerekekezo ishyize imbere aho insanganyamatsiko ivuga ngo twibuke twiyubaka.

Kwibuka30

Rutagarama Eugene ati: “bakozi b’lmana bavandimwe mwaje gufata mu mugongo abakozi bakora muri ibi bitaro abaharokokeye abaturanyi b’ibitaro namwe bayobozi….reka rero dutange iyi sheki maze izagezwe kubo igenewe“.

Umuyobozi wa karere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside agaya abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside by’umwihariko abari bashinzwe gutanga ubuzima(abaganga)bakoze Jenoside.

Yasabye kandi kwirinda ubujiji kuko ngo iyo utize ngo usobanukirwe byoroherera uwushaka kugukoresha mu bintu bibi birimo no gukora Jenoside ukabikorana ubujiji kubera kudasobanukirwa.

Ibitaro bya ADEPR Nyamata byatangiye kubakwa mu w’i 1993 biza guhagarara mu gihe cya Jenoside hanyuma mu 1997 imirimo yo kongera kubyubaka irakomeza biza gusozwa muri 2002 bitahwa ku mugaragaro na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard nawe yari yagiye kwifatanya n’ababuriye abao mu bitaro bya ADEPR

Abakozi b’ibitaro, abaganga ndetse n’ababuriye ababo aho nabo bitabiriye uwo muhango

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.