Sadio MANE yerekeje mu Budage kuri miliyoni 35 Z’amayero

8,542

Umunya Senegal SADIO MANE amaze kwemera kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich nyuma yo kwemeranywa n’iyi kipe ku kiguzi cya miliyoni 35 z’Amayero.

Bidasubirwaho, umukinnyi mpuzamahanga w’igihugu cya Senegal wari umaze igihe akinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, ndetse ayandikamo amateka akomeye, Bwana Sadio Mane kuri ubu bimaze kwemezwa ko azakinira ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage nyuma y’uko impande impande zombi zemeranijwe ikiguzi cya miliyoni 35 z’amayero.

Aya makuru yemejwe n’ibitangazamakuru binyuranye byo mu Budage ndetse n’ibyo mu Bwongereza, ikinyamakuru Dail Mail cyandika amakuru ajyanye na sport, cyemeje ayo makuru kivuga ko ndetse Bwana Sadio Mane ategerejwe mu Budagi kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Kamena 2022 kugira ngo akorerwe isuzuma ry’umubiri (medical Checking).

Sadio MANE w’imyaka 30 y’amavuko avuye mu ikipe ya Liverpool, ikipe yandikiyemo amateka akomeye ayifasha gutwara ibikombe bitandukanye.

Ni umwe mu bakinnyi iyi kipe ya Liverpool yagenderagaho, ndetse abakurikiranira hafi ibijyanye na ruhago bakemeza ko iyo kipe itakaje rutahizamu ukomeye, gusa hari n’abavuga ko ko championnat yo mu gihugu cy’Ubudage itazamworohera kubera imbaraga nyinshi zikora muri iyo championnat, ndetse hari abarenga bakabihuza n’amateka bakavuga ko abakinnyi benshi bavuye mu Bwongereza bakerekeza mu Budage badakunze guhirwa.

Comments are closed.