Umutoza wa Bugesera FC, Gatera Moussa, yatangaje ko yiteguye guhangana na Rayon Sports akayibuza kumukuraho amanota atatu, akongera kubikora nk’uko yabigenje atoza AS Muhanga, kuko kuri we kuyitsinda biri mu bimuryohera.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, nyuma y’imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatandatu wa BK Pro League.
Ni umukino utarabereye igihe kuko Rayon Sports yari mu mikino ya CAF Confederation Cup yari yahagarariyemo u Rwanda.
Gatera Moussa uzaba wakiriye umukino, yavuze ko nta bitangaza yakoze kugira ngo abe yatsinda Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian, ahubwo azahangana na yo kuko ayikuraho intsinzi imuryohera kubera abafana bayo.
Ati “Nta kidasanzwe ahubwo ni uko Rayon Sports ari ikipe y’abafana gutsinda biba biryoshye. Gutsinda Rayon Sports biraryoha. Umukino uzakomera ku mpande zombi.”
Yakomeje agira ati:“Umupira w’amaguru ndawuzi kuko hari igihe byanga cyangwa bigakunda. Ibyakozwe kera ni amateka, kubatsinda si ihame ariko gukura amanota atatu hano bizabagora. Turahari nka Bugesera FC, ibindi bizaboneka nyuma y’umukino.”
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ukazabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.
Bugesera igiye gukina uyu mukino ari yo iri imbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ugereranyije na Gikundiro, dore ko iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 12, indi ikaba ku mwanya wa cyenda n’amanota icyenda.
Mu nshuro ebyiri Rayon Sports iheruka mu Karere ka Bugesera, yahatsindiwe ibitego 2-1. Iheruka kuhakura amanota atatu mu 2024.
