Perezida Evariste Ndayishimiye yatanze kandidatire ye yo kwiyamamariza manda ya kabiri

Ubwanditsi
1 Min Read

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) dosiye ye imwemerera kuzongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2027.

Perezida Ndayishimiye ni we wabimburiye abandi mu gutanga ibyangombwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, umunsi wa mbere mu minsi 10 yagenwe na CENI yo kwakira kandidatire, igikorwa kizageza ku itariki ya 22 z’uku kwezi.
Umukuru w’Igihugu yatanze iyi dosiye nyuma y’uko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, ishyaka rye riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ryari ryamwemeje mu nteko rusange yaryo nk’umukandida uzarihagararira muri ayo matora. Ndayishimiye arashaka gutorerwa manda ya kabiri y’imyaka irindwi (7), nyuma y’iyo arimo ubu yatangiye muri Kamena 2020.
Kugeza ubu, abandi banyapolitiki batanu bo mu mashyaka atandukanye na bo bamaze gutangaza ko bazahatana muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu:
  • Gabriel Banzawitonde (Ishyaka APDR)
  • Abel Gashatsi (Ishyaka UPRONA)
  • Francis Rohero (Ishyaka FPI)
  • Gaspard Kobako (Ishyaka AND Intadohoka)
  • Valentin Kavakure (Ishyaka FPN Imboneza)
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi kizaba ku itariki ya 3 Gicurasi 2027. Niramuka hatabonetse umukandida ugira amajwi asabwa ngo yegukane intsinzi mu cyiciro cya mbere, icyiciro cya kabiri kizaba ku itariki ya 1 Kamena 2027.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *