Ignatius Kabagambe yagarutse ku mpaka zavutse nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ubutumwa bushinja bamwe mu barimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) gusaba abanyeshuri kuryamana na bo kugira ngo babone amanota, ibintu byakuruye impaka ku miterere y’uburezi muri iyi kaminuza.
Ibi byatangiye ubwo ukoresha X witwa Keza Leila yatabarizaga abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, avuga ko hari abarimu babasaba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo babahe amanota, ndetse ko abanze kubyemera bashobora kuyabuzwa.
Ubu butumwa bwakuruye impaka zikomeye, bamwe bagaragaza ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba koko hari abanyeshuri bahohoterwa muri ubu buryo.
Ignatius Kabagambe na we yinjiye muri iki kiganiro, agaragaza imyifatire yo kunenga uwatangaje ibi birego, mu gihe ikibazo cyari kimaze gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Bwana Kabagambe yavuze ko ibyo Leila avuga atari ukuri ndetse amushinja gukwirakwiza amakuru atari yo no guharabika, amusaba kubihagarika.
Yagize ati: “Reka gukomeza gukwirakwiza ibitekerezo bidafite ishingiro, bisebanya kandi bigamije guhimbira ibinyoma, ukoresheje konti ya baringa. Ntabwo uri umunyeshuri uzwi wa Kaminuza y’u Rwanda. Ntabwo tukuzi kuko izina Keza Leira ritagaragara ahantu na hamwe mu nyandiko zacu.”

Ibi bije kandi nyuma y’aho Kabagambe yari yanditse kuri X abwira uyu Leila ko “Yashakaga abamukurikira kuri X none akaba ari kubabona.”
Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rusubiza uwatanze ubu butumwa, rumusaba kurugezaho amakuru arambuye binyuze mu butumwa bwihariye kugira ngo ikibazo gishobore gukurikiranwa.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda na bwo bwagize icyo buvuga, buhumuriza uwatanze ikirego, bumusaba kudaterwa ubwoba n’ibyo bikangisho, bunamwizeza ko bushobora kumufasha mu ibanga igihe yaba afite amakuru agaragaza ko ibyo avuga bifite ishingiro.
UR yanashimangiye ko yanga ruswa kandi ko ishishikajwe no gukemura ibibazo nk’ibi igihe byaba bihari.
Ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina mu mashuri makuru si ikintu gishya mu Rwanda. Hari raporo n’ubushakashatsi byagiye bigaragaza ko bamwe mu banyeshuri bashobora guhura n’ibibazo byo gusabwa imibonano mpuzabitsina cyangwa amafaranga kugira ngo bahabwe amanota cyangwa izindi serivisi zijyanye n’amasomo.
Icyakora, ibirego byatanzwe kuri iyi nshuro ntibikwiye gufatwa nk’ibyemejwe kugeza igihe iperereza rizaba ryagaragaje ukuri kwabyo.
Abakurikiranira hafi iki kibazo basanga icy’ingenzi ari uko inzego zibifitiye ububasha zigikurikirana, hagashyirwa imbere umutekano w’abanyeshuri, uburenganzira bwabo ndetse no kurinda ireme ry’uburezi.
Ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba ibirego byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga bizakurikirwa n’iperereza rigaragaza ukuri, ndetse n’ingamba zizafatwa mu gihe byaba bigaragaye ko hari abakozi ba kaminuza bagize uruhare muri ibyo bikorwa.
src:Umuryango