Nyanza: Umugore yapfiriye mu rugo ubwo yari mu gihe cyo kubyara, havuka ibibazo ku butabazi yasabye

Ubwanditsi
2 Min Read

Umugore wari utuye mu Mudugudu wa Kintare, Akagari ka Murinja, Umurenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza, yapfiriye mu rugo ubwo yari mu gihe cyo kubyara, nyuma yo gufatwa n’ibise atarabasha kugera ku kigo nderabuzima kugira ngo ahabwe ubufasha bw’abaganga.

Amakuru twahawe n’abagize umuryango we avuga ko ubwo uyu mubyeyi yafatwaga n’ibise, bahise batabaza ikigo nderabuzima basaba ubufasha bw’imbangukiragutabara (Ambulance), ariko ngo bababwira ko itwara abarwayi gusa, ko idashinzwe gutwara imirambo.

Bivugwa ko uyu mubyeyi yaje kwitaba Imana ataragezwa kwa muganga, ibintu byateye agahinda n’ibibazo mu baturage, bibaza impamvu uwo mubyeyi atahawe ubufasha ku gihe.

Amakuru twamenye avuga ko uyu mubyeyi yabagaho wenyine kuko umugabo we afunze. Bamwe mu baturanyi be batangaje ko igihe yafatiwe n’ibise yabuze umutabara, bikarangira apfiriye mu rugo.

Iyi nkuru kandi irimo ibibazo ku mikorere y’inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo abaturage bahabwa ubutabazi bwihuse mu gihe bahuye n’ibibazo byihutirwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twari tutarabona amakuru y’uko hari umuyobozi wari wageze aho iki kibazo cyabereye, nubwo bivugwa ko inzego bireba zari zabimenyeshejwe mu gitondo cyo ku wa 11 Ugushyingo 2026.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, twavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Habineza J. Baptiste. Mu kiganiro twagiranye, yahakanye amakuru y’uko uyu mubyeyi yaba yarapfuye ari kubyara, asaba ko uwatanze ayo makuru yasubira akayasobanura neza, nyuma ahita ahagarika ikiganiro.

Si ubwa mbere abanyamabanga b’imirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Nyanza banze gutanga amakuru ku banyamakuru ahubwo bakabifata nk’ihangana mu gihe umunyamakuru aba yamaze gufata amakuru yaturutse mu baturage.

Uko biri kose, amakuru ava mu baturanyi, yemeza ko uyu mubyeyi yaba yazize kutitabwaho ku gihe kuko ubwo yasabaga ko bamugeza kwa muganga yari akiri muzima, ahubwo abaganga bari bashinzwe kurengera ubuzima bwe bakamusubiza ko yapfuye kandi yari akiri muzima ari ku bise.

Uyu yagize ati:”Uyu mubyeyi yazize kurangaranwa nta kindi, ibi ni ibintu tumaze kumenyera, nta kindi gitifu yari kukubwira kuko n’ubundi bakora nk’abakingirana ikibaba”

Kugeza ubu, haracyategerejwe ibisobanuro birambuye ku byabaye, cyane cyane ku bijyanye n’ubutabazi uyu mubyeyi yasabye n’impamvu atabashije kugezwa kwa muganga.

(Yanditswe na Fabrice MPORANANAYO)

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *