SHEMA Fabrice umuherwe wayoboraga FRERWAFA arakomeza gufungwa iminsi 30

Ubwanditsi
3 Min Read

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice Ngoga, akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.

Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, gikurikira iburanisha ryabaye ku wa 27 Kanama 2026, aho Shema yasabaga ko yakurikiranwa adafunze ku byaha byo gutanga sheki itazigamiye ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwa afunze, ndetse ko ibyaha akurikiranyweho bishobora guhanishwa ibihano birenze imyaka ibiri y’igifungo, bityo hakaba hari ishingiro ryo gukomeza kumufunga mu gihe iperereza rikomeje.

Ubushinjacyaha bushingira ku masezerano ya miliyoni y’Amayero

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko dosiye ya Shema ishingiye ku masezerano y’ubucuruzi afite agaciro karenga miliyoni imwe y’Amayero, yagiranye na sosiyete ya ABZL International General Trading LLC ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Aya masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama 2024 hagati ya ABZL na sosiyete ya Shema yitwa Africa Medical Supplier Plc, ikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuvuzi. Yari ajyanye n’isoko ryari ryatanzwe na Banki y’Isi ryo kugeza ibikoresho by’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Africa Medical Supplier Plc yagombaga kwishyura ABZL ayo mafaranga mu gihe kitarenze iminsi 60, ariko ntibyubahirizwe, ahubwo sosiyete ikomeza gusiragiza uwo bafatanyaga kugeza igihe yandikiwe ibisobanuro byinshi.

Bwakomeje buvuga ko tariki ya 5 Kanama 2025, Shema yahaye ABZL sheki ebyiri, imwe ya $400,000 n’indi ya $200,000, ariko nyuma bikaza kugaragara ko konti yanditseho ayo mafaranga itariho ubushobozi bwo kuyishyura.

Banki yemeje ko hagati ya tariki ya 1 na 10 Kanama 2025 konti ya Africa Medical Supplier Plc itariho amafaranga ahagije, ndetse ko yari ifite amadolari 1,183 gusa.

Shema yavuze ko atemera ibyo aregwa

Mu kwiregura kwe, Shema Fabrice Ngoga yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko ubufatanye hagati ya sosiyete ye na ABZL bwatangiye kuva mu mwaka wa 2017 kandi ko amasezerano yose yabanje hagati y’impande zombi yubahirijwe neza.

Yasobanuye ko ikibazo kitaturutse ku bushake bwo kutishyura, ahubwo cyatewe n’amakimbirane yavutse hagati y’abanyamigabane ba ABZL ndetse n’ibibazo byagaragaye kuri konti yagombaga kwakira amafaranga.

Shema yavuze ko sosiyete ye yagerageje kohereza amafaranga ariko ko konti yagombaga kuyakira yari ifite ikibazo, kandi ko amasezerano yari ateganya ko mu gihe habaye ikibazo nk’icyo, ABZL yagombaga gutanga indi konti yoherezwaho amafaranga.

Yongeyeho ko umwe mu banyamigabane ba ABZL ari we watanze ikirego, akaba yarafashe sheki yatanzwe, akongeraho andi makuru arimo konti yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’itariki, ibintu yavuze ko bitajyanye n’amasezerano yari yarashyizweho umukono.

Shema yanabwiye urukiko ko ari umuntu uzwiho ubunyangamugayo kandi ko nta hantu yigeze agaragara ku rutonde rw’abatanga sheki zitazigamiye cyangwa rw’abafatwa nk’abahemu mu bucuruzi.

Urukiko rwemeje ko akomeza gufungwa

Nubwo impande zombi zatanze ibisobanuro byazo, urukiko rwanzuye ko hakiri impamvu zikomeye zituma Shema Ngoga akekwaho ibyaha aregwa, bityo rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze.

Iki cyemezo kije mu gihe Shema Fabrice Ngoga ari umwe mu bayobozi bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho ayobora FERWAFA, ndetse akaba n’umushoramari ukora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko iperereza rizakomeza mbere y’uko hafatwa umwanzuro ku cyerekezo cya dosiye ye mu nkiko.

Share This Article