Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Kepler Volley Ball club yitabye Imana mu gihe asigaje igihe gito ngo yimukire mu ikipe ya APR Volley Ball Club.
Amakuru ashaririye agera ku bakunzi ba Volley Ball mu Rwanda, by’umwihariko ku bayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Kepler VC ni urupfu rw’umwana w’umusore witwa Byiringiro Patrick, wari umaze imyaka igera muri itatu akinira iyo kipe ya Kepler VC aho yayifashije kwitwara neza mu bihe bitandukanye.
Amakuru avuga ko Bwana Byringiro witabye Imana azize uburwati, yari amaze gusinyira iikipe ya APR VC kuzayikinira imyaka ibiri, ubu akaba yari ategereje ko amasezerano yari afitanye na Kepler agera ku musozo mu gihe cya vuba akabona kugana muri APR VC.
Bwana Byiringiro Patrick wakinaga mu kibuga hagati muri Kepler VC wigaragaje cyane mu mikino yo ku rwego rwa Afrika iherutse kubera i Kigali, biravugwa ko yari amaze iminsi arwaye, ariko kugeza ubu, umuryango we nturatangaza indwara yari arwaye.
Umuryango ni ukomere.