Umusore uzarwubakana na Clarisse Karasira yamwabitse impeta

8,963

Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje umusore wamwambitse impeta amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore mu gihe kirimbere.

Clarisse Karasira yashyize kuri Twitter ifoto y’uyu musore amwambika impeta, maze ayiherekeresha amagambo agira ati “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”

Byaje kumenyekana ko uyu musore wari waragizwe ibanga yitwa IFASHABAYO Sylvain Dejoie usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda.

Uyu musore bivugwa ko ari n’umwe mu basanzwe bafasha Clarisse Karasira mu bikorwa bye bya muzika, dore ko yagaragaye amufasha gutegura igitaramo yari afite mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Kumbuga nkoranya mbaga uyu muhanzikazi ati Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakana icyifuzo kiza Nkiki? “

Clarisse Karasira na Ifashabayo wamwambitse impeta amusaba gushyingiranwa nawe
IFASHABAYO Sylvain Dejoie

Comments are closed.