Sosiyete y’indege ya Uganda Airlines yatangije ku mugaragaro ingendo za buri munsi zihuza Umujyi wa Kigali mu Rwanda na Entebbe muri Uganda, mu ntambwe igamije koroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubucuruzi no kongera amahirwe mu bukerarugendo.
Ibirori byo gutangiza izi ngendo byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, aho iyi sosiyete yatangiye gutanga serivisi z’indege zihoraho hagati y’Ibihugu byombi.
Gutangira izi ngendo bizaha abagenzi amahirwe yo gukora ingendo hagati ya Kigali na Entebbe buri munsi, bitabaye ngombwa ko bategereza iminsi runaka kugira ngo babone indege. Biteganyijwe kandi ko bizafasha abacuruzi, abashoramari, ba mukerarugendo n’abandi bafite ibikorwa bibahuza n’ibihugu byombi kubona uburyo bworoshye bwo gukora ingendo.
Iyi nzira nshya kandi ifite akamaro karenze guhuza imijyi ibiri, kuko Entebbe ari ihuriro rikomeye ry’ingendo za Uganda Airlines, aho abagenzi bashobora gukomereza mu bindi bice bya Afurika no ku migabane itandukanye. Mu mijyi iyi sosiyete ihuza na Entebbe harimo London, Dubai, Mumbai, Lagos, Johannesburg, Nairobi na Dar es Salaam.
Amakuru yatangajwe mbere y’itangizwa ry’iyi nzira agaragaza ko ingendo za Kigali zizajya zikorwa buri munsi, mu gitondo no mu masaha ya nyuma ya saa sita. Ibi bizongera amahitamo y’abagenzi bifuza gukorera ingendo muri Uganda cyangwa gukomereza mu bindi bihugu bakoresheje Entebbe nk’ihuriro ry’ingendo.
Iyi sosiyete yatangiye ibikorwa byayo mu 1977, ikora ingendo mu bice bitandukanye bya Afurika ndetse no hanze yayo. Icyakora, yaje guhura n’ibibazo by’ubukungu n’imicungire, bituma ihagarika ibikorwa byayo burundu muri Gicurasi 2001, nyuma y’imyaka isaga 20 ikora.
Nyuma y’igihe kitari gito Uganda idafite sosiyete y’indege y’igihugu ikora ingendo zisanzwe, Guverinoma yatangiye gahunda yo kongera kuyisubizaho. Muri Mutarama 2019 hashyizweho sosiyete nshya ya Uganda National Airlines Company Limited, izwi nka Uganda Airlines, isubukura ingendo zayo ku mugaragaro muri Kanama 2019, itangirira ku rugendo rwahuzaga Entebbe na Nairobi muri Kenya.
Kuva yasubukura ibikorwa, Uganda Airlines yakomeje kwagura ibikorwa byayo, yongeramo indege n’inzira nshya zihuza Uganda n’ibindi bihugu bya Afurika, u Burayi, Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati.
Kugeza ubu, iyi sosiyete ikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe, ari na cyo cyicaro cyayo gikuru. Mu ngamba zayo zo kwagura ibikorwa harimo kongera umubare w’indege n’aho igera, kugira ngo Entebbe irusheho kuba ihuriro ry’abagenzi bakora ingendo mpuzamahanga.
Itangizwa ry’ingendo za Kigali rero rije mu rwego rw’izo ngamba zo kwagura ibikorwa byayo no kongera amahirwe y’urujya n’uruza hagati y’ibihugu bya Afurika.
Ku Rwanda na Uganda, izi ngendo zitezweho kugira uruhare mu kurushaho guteza imbere umubano usanzwe uhuza abaturage b’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ibindi bikorwa by’ubukungu. Zishobora kandi korohereza imiryango ifitanye isano hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’abakora ingendo z’akazi n’izindi mpamvu zitandukanye.
Iyi gahunda ije kandi mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushimangira ubufatanye mu rwego rw’akarere, aho koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa ari imwe mu nkingi zifasha guteza imbere ubuhahirane n’ubukungu bw’Afurika y’Iburasirazuba.