Cambridge Dictionary yatangaje ko ijambo “Human” ari ryo ryatoranyijwe nk’ijambo ry’umwaka wa 2026, mu gihe isi ikomeje kuganira ku ngaruka z’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’itandukaniro riri hagati y’ubushobozi bwa muntu n’ubw’imashini.
Iri jambo risobanura ikintu cyangwa umuntu bifite imiterere, ibyiyumvo n’imico biranga abantu, bitandukanye n’inyamaswa, imashini cyangwa imana.
Cambridge Dictionary ivuga ko guhitamo iri jambo byatewe n’impaka zikomeje ku cyo kuba umuntu bisobanuye muri iki gihe, aho ikoranabuhanga rya AI rigenda rirushaho kugira uruhare mu bikorwa byakorwaga n’abantu.
Colin McIntosh, umwe mu bakora mu itsinda ritegura Cambridge Dictionary, yavuze ko ‘iterambere rya AI rihindura uburyo abantu batekereza ku busobanuro bwo kuba umuntu.’
Yagaragaje ko ‘impungenge z’uko abantu bashobora gutakaza ubushobozi bumwe na bumwe kubera guha imashini imirimo yo gutekereza, zituma bongera gusuzuma urugero bakwiye gushingiraho mu gukoresha iryo koranabuhanga.’
Iri hitamo rije mu gihe AI ikomeje kwinjira mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, ubucuruzi, itangazamakuru n’imyidagaduro. Ibi byatumye havuka impaka ku ruhare rw’umuntu mu guhanga ibihangano, gufata ibyemezo no gukora imirimo isaba ubuhanga n’ubushishozi.
Cambridge Dictionary kandi yagaragaje ko amagambo nka “human-made” na “human-written” agenda arushaho gukoreshwa mu gutandukanya ibihangano n’ibikorwa byakozwe n’abantu n’ibyakozwe n’ikoranabuhanga rya AI.
Mu yandi magambo yari ku rutonde rw’abahataniraga kuba ijambo ry’umwaka harimo “agent”, risobanura porogaramu ya AI ishobora gukora imirimo no gufata ibyemezo runaka itagombye guhora iyoborwa n’umuntu, “analogue”, rifitanye isano n’ibikorwa cyangwa ibikoresho bidakoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa, na “wholesome”, risobanura ikintu gifite akamaro kandi gitanga ibyiza.
Iri jambo “Human” risimbuye “Parasocial”, ryari ryaratoranyijwe nk’ijambo ry’umwaka rya Cambridge Dictionary mu 2025.
Iri hitamo rigaragaza ko uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, abantu bakomeje kwibaza ku gaciro k’ubushobozi, ibyiyumvo n’ubuhanga bw’umuntu mu isi irushaho kwishingikiriza kuri AI.
(Habimana Ramadhani | lndorerwamo.com)