YOUNG THUG YASHINJE ABAGENZACYAHA KUMUBESHYERA MU KIREGO CYE.

680

Nta guca ku ruhande, Young Thug yashinje abagenzacyaha kumubeshyera.

Ishami rya polisi rishinjwe kugenza ibyaha mu mujyi wa Atalanta, muri Leta yzunze ubumwe za Amerika, rishinjwa na Young Thug kumubeshyera mu kirego yakurikirwnwagaho. Kuva yagirwa umwere mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize, uyu muraperi uyu muraperi w’imyaka 33 ntiyahwemye kugaragaza ko yabeshyewe akoresha amagambo nka Rats,(bivuga imbeba), Kugeza ubwo mu ijoro ryakeye yagarutse kuri Marissa Viverito, yise umubeshyi mukuru muri iryo shami, nyuma yo kugaragara mu rukiko kuya 31 Werurwe, avuga ko uyu muraperi yarashe abana babiri b’imyaka 13 umwaka ushize, ko akwiye gukomeza gukurikiranwa.

Akomeza kuvuga ko atari no kubigaragaza ari mu rukiko, dore ko Marissa yasabye gutanga ubuhamya adahari kandi isura ye itagaragara, kuko ari umugenzacyaha. Iki kirego cyaje gikurikiye ibyabaye ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo ya Lil Baby mu gice byari bizwi ko kibamo abantu batabaye neza n’uyu muhanzi, hakavamo n’urupfu rw’abana babiri.

Bikunze kugaragara, cyane cyane ku byamamare, ndetse n’abandi ko habaho amatsinda adacana uwaka, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, binaganisha ku bibazo byo kurasana no kwicana, akenshi nk’igisubizo cyo guca agasuzuguro, cyangwa kwihimura.

Comments are closed.