Mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Nyakariro, akagari ka Gishore, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nshimiyimana Joseph uri mu kigero cy’imyaka 32 wanize umugore we witwa Uwineza Denise kugeza apfuye, nyuma akishyikiriza inzego z’umutekano.
Amakuru indorerwamo yabonye kandi yizewe , avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa 25 Nzeli 2026 ahagana saa cyenda z’igitondo, ndetse ko aba bombi bari bamaze imyaka icyenda yose babana nk’umugore n’umugabo ariko mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe.
Bivugwa ko ubwo uyu mugabo Joseph yishyikirizaga inzego z’umutekano, yiyemereye ko yanize akica umugore we nyuma yo kumenya ko uyu mugore we yajyaga amuca inyuma n’abandi bagabo b’abaturanyi, ikintu ngo cyajyaga kimutera agahinda ku buryo n’iyo atica umugore we, nawe ubwe yari kuziyahura.
Kugeza ubu, uyu mugabo acumbikiwe kuri station ya polisi yo ku Muyumbu mu gihe umubiri wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ashyingurwa n’umuryango.