Karongi: Abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe, umwe arapfa

Gilbert Silvapoxy
1 Min Read

Abagabo babiri bo mu Karere ka Karongi bagwiriwe n’ikirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro, umwe arapfa, mugenzi we arakomereka.

Byabereye mu Mudugudu wa Kibingo, Akagari ka Gitabura, Umurenge wa Twumba ku wa 23 Nzeri 2026.

Saa Saba n’Igice z’amanywa nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwahawe amakuru ko ikirombe cyagwiriye abagabo babiri.

Abagwiriwe n’ikirombe ni Munyampenda Emmanuel wo mu Murenge wa Rwankuba wari ufite imyaka 36, wahise apfa na Niyigaba Fabien w’imyaka 44 wo mu Murenge wa Gishyita wakomeretse.

Ntamakemwa Silas, ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Twumba wasigaye mu nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri mu kiruhuko cy’akazi, yabwiye Itangazamakuru  ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo na Polisi na RIB bafatanya n’abaturage gukuramo nyakwigendera.

Ati “Ni ikirombe cyahoze gikoreshwa na REDEMI mu myaka irenga 15 ishize ubu ibiti byahatewe byarakuze. Bagiyeyo kirabagwira. Niyigaba cyamufashe amaguru abasha kuvamo niwe watanze amakuru. Munyampenda twamukuyemo yamaze gushiramo umwuka. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Mugonero”.

Ntamakemwa avuga ko ubutumwa bahaye abaturage ari uko bakwiye kwirinda ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko aribyo bikunze kuba intandaro gukomeretsa ababikora no kubatwara ubuzima.

Nyakwigendera Munyampenda Emmanuel asize umugore n’abana. Niyigaba wakomeretse ari kwitabwaho n’abaganga bo mu Bitaro bya Mugonero.

source:igihe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *