Jay Polly yerekeje i Dubai aho agiye kugura ibikoresho bya studio ye nshya

8,634
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo JAY POLLY n’itsinda rye bageze i Dubai aho bajyanywe no kurangura ibikoresho bya muzika bizakora muri Studio ye agiye gushinga i Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu umuhanzi Jay Polly n’itsinda rye nibwo basesekaye mu gihugu cya Dubai, Uyu muraperi yerekejeyo muri gahunda zo kurangura ibyuma bya Studio ye nshya agiye gutangiza i Kigali.

Akigera i Dubai mu kiganiro yabwiye “igihe” dukesha iyi nkuru ati ”Nageze inaha amahoro, ubu natangiye kuzenguruka amahahiro nshakisha ibyuma bigezweho byo muri studio.”

Uyu muraperi ari kugura ibyuma bya Studio yaba ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse no mu buryo bw’amashusho (Audio&Video).

Akigera i Dubai aho atamenyereye, Jay Polly wari kumwe n’abagize ikipe iri kumufasha muri iyi minsi, yakiriwe n’abanyarwanda bakorera ubucuruzi i Dubai, Royal Emirates General Trading bakaba ari nabo bari kumufasha guhaha ibyo akeneye byose.

Kwibuka30

Jay Polly yavuze ko yizeye kubona ibikoresho byiza by’umuziki biri ku rwego mpuzamahanga kuko ari kumwe n’abantu b’abagabo.

Ati” Yaba abo twahagurukanye dusanzwe dukorana ni abantu b’abagabo, abo nasanzeyo ni kompanyi ikomeye isanzwe ikora ibintu byo kurangura ibintu binyuranye, nizeye ko turi bumanukane ibikoresho byiza.”

Iyi studio Jay polly agiye gufungura mu mujyi wa Kigali, izaba igamije kumufasha gukora umuziki we neza ndetse no kuzamura abana bafite impano mu muziki.

Avuga ku kijyanye no kuzamura abana bafite impano, Jay Polly yagize ati”Nibahumure twe tuzi imvune umuhanzi ukizamuka ahura nazo, niyo mpamvu abazinyuzemo tutifuza ko hari undi zageraho. Iyi studio izibanda ku banyempano bazaba bifuza gukora umuziki ugezweho kandi hari icyizere ko ibyo twifuza tuzabigeraho.”

Jay Polly yavuze ko nubwo ari umuraperi ariko abahanzi bo mu njyana zitandukanye bazaba bahawe ikaze muri studio ye mu gihe azaba amaze kuyuzuza.

Aho izaba yubatse n’igihe izatangirira gukora, Jay Polly yavuze ko abantu bazagenda babimenya uko iminsi izagenda yigira imbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.