Perezida Tshisekedi arashinja Kabila kuba igikoresho cy’u Rwanda

Ubwanditsi
3 Min Read
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yanenze uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila, nyuma y’uko atangajwe nk’umuyobozi w’ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryitwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rigamije kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Mu ijambo yavugiye mu nama y’abagize ihuriro rya politiki rimushyigikiye ku butegetsi, mu mpera z’icyumweru gishize, Tshisekedi yavuze ko atumva ukuntu umuntu wayoboye igihugu n’abaturage bacyo imyaka 18 ashobora gufata intwaro akayihindukiza abo yigeze kuyobora.

Yagize ati: “Sinumva ukuntu umuntu wigeze kuyobora igihugu n’abaturage bacyo babarirwa muri za miliyoni ashobora gutsindwa n’ishavu, bikamunanira kwifata, agafata intwaro akazihindukiriza abantu yayoboye imyaka 18 yose.”

Tshisekedi yanavuze ko kuba Kabila yongeye kugaragara mu ruhando rwa politiki bitamutangaje, ariko amushinja kuba akorana n’u Rwanda mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Tshisekedi ashinja u Rwanda kugira uruhare muri FRN

Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda kugira uruhare mu ntambara iri mu burasirazuba bwa RDC, anavuga ko ari rwo rukoresha Joseph Kabila mu gushyigikira ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwe.

Yavuze ko ishingwa rya FRN ari umugambi u Rwanda rugamije gukoresha kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kigaragare nk’amakimbirane hagati y’Abanyekongo ubwabo, aho kugaragara nk’ikibazo gifitanye isano n’ibindi bihugu.

Tshisekedi yavuze kandi ko ibikorwa bya dipolomasi by’ubutegetsi bwe, bigamije kumvikanisha uruhare ashinja u Rwanda mu bibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bw’igihugu cye, ari byo byatumye icyo gihugu gihura n’igitutu mpuzamahanga n’ibihano, nk’uko yabivuze.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu rwahisemo kohereza umuntu warwo wari warihishe kugira ngo ayobore ubu bugizi bwa nabi, kuko byari ngombwa guha iki kibazo isura y’uko ari ikibazo cy’Abanyekongo ubwabo.”

Yakomeje avuga ko yishimiye kuba Abanyekongo, baba abanyapolitiki cyangwa abaturage basanzwe, bagaragaje kutemera ibikorwa bya FRN.

Kabila ashinjwa guhemukira igihugu yigeze kuyobora

Tshisekedi yavuze ko afata icyemezo cya Kabila cyo kuyobora ihuriro rifite urwego rwa gisirikare nk’uguhindukira igihugu n’abaturage yigeze kuyobora.

Yavuze ko umuntu ukunda igihugu cye n’abaturage bacyo atakagombye gufata intwaro ngo ahangane na bo, anatanga urugero ku rugamba avuga ko yanyuzemo arwanya ubutegetsi bwariho mbere ye.

Yagize ati: “Iyo ukunda igihugu n’abaturage bacyo, ntushobora kujya mu bikorwa nk’ibyo. Nanjye nagiye mu bihe nk’ibyo, igihe twarwanyaga ubutegetsi bw’igitugu bwagiye bubaho muri iki gihugu, ariko ntitwigeze dutekereza gufata intwaro ngo turwanye igihugu cyacu.”

Ibi birego bya Tshisekedi byerekana ko umwuka wa politiki hagati ye na Kabila ukomeje kuba mubi, mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’ibibazo by’umutekano n’imirwano ihuza ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Ku wa 12 Ukwakira 2026, ni bwo hatangajwe ishingwa rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ihuriro rya politiki n’igisirikare ryatangajwe ko riyobowe na Joseph Kabila.

Iri huriro ryavuze ko rigamije guhuriza hamwe imbaraga zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, rikavuga ko rishaka kurangiza icyo risobanura nk’ubutegetsi bw’igitugu no gushyiraho umurongo mushya wa politiki muri RDC.

FRN yatangajwe nk’ihuriro risimbuye AFC, ryari risanzwe rifitanye isano n’umutwe wa M23 mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Mbere y’uko Tshisekedi agira icyo avuga ku mugaragaro kuri Kabila na FRN, bamwe mu banyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa bari bamaze kunenga icyemezo cy’uwahoze ari Perezida cyo kujya ku isonga ry’iri huriro.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *